Perezida Xi Jinping w’igihungu cy’ubushinwa , yongeye gutorerwa mpanda ye ya gatatu ayoboye igihugu cy’ubushinwa nyuma y’uko yari asoje mpanda ze ebyeri ndetse Xi akaba yongeye kuba umukuru w’igihugu wongeye gutorerwa mpanda ya gatatu yo kuyobora ubushinwa nyuma y’imyaka myinshi bitabaho.
Perezida Xi Jinping , akaba yongeye kuba umukuru w’igihugu cy’ubushinwa binyuze mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 , akaba ari amatora yagizwemo uruhare n’inteko nshingamategeko y’ubushinwa ndetse n’urwego ngishwanama rw’ubushinwa.
Perezida Xi Jinping , akaba abaye Perezida wa mbere w’ubushinwa wongeye gutorerwa mpanda ya gatatu ayoboye igihugu cy’ubushinwa nyuma ya Perezida Mao Zedong warwaniriye impindura matwara y’iki gihugu cy’ubushinwa mu mwaka 1893.
Perezida Xi Jinping , akaba yongeye gutorerwa kuyobora ubushinwa nyuma y’uko kuri ubu ari Perezida abashinwa bongeye kubonamo ikizere cyo gusubiza ku murongo igihugu cyabo ndetse no ku kigarura ku ruhando mpuzamahanga aho kuri ubu bahanganye na America , yaba muri Politike cyangwa ubukungu.
Perezida Xi Jinping kuva yatangira kuyobora ubushinwa akaba yarongeye kugarura ik’igihugu cy’ubushinwa ku ruhando mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu bw’isi ndetse no mu mibanire mpuzamahanga n’ibindi bihugu byo kw’isi.
Kuri ubu ubushinwa bukaba bwarongeye kubaka umubano wabwo n’ibihugu by’umugabane wa Africa aho kuri ubu ubushinwa buri mu murongo mwiza n’ibihugu by’umugabane wa Africa , ubushinwa kandi umubano wabwo n’igihugu cy’uburusiya akaba ari umubano wifashe neza.
Ni mugihe ariko nubwo ubushinwa buhagaze neza mu mibanire mpuzamahanga n’ibindi bihugu , ik’igihugu ndetse na America bakomeje kurebana iy’ingwe mu mpande zose y’aba mu by’ubukungu bw’isi ndetse ni bya Politike aho kuri ubu ubushinwa bwanze gushyigikira imyanzuro ya America yo gushyira mu kato uburusiya ngo kubera intambara ya Ukraine.