Goverinoma y’igihugu cy’u Burundi yasohoye amabwiriza asaba abakozi ba leta bakora mu biro by’umukuru w’igihungu cy’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye , ibiro bya Visi Perezida ndetse n’ibiro bya Minisitiri w’intebe , kuzajya batangiza akazi kabo ka buri munsi amasengesho y’iminota 30.
Mw’itangazo ryashyizweho umukono na bwana Col. Aloyz Sindayihebura ushinzwe serivise za gisiviri mu biro by’umukuru w’igihungu cy’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye rikaba rivugako ay’amabwiriza yatangiye kubahirizwa guhera tariki 7 Werurwe 2023.
Ir’itangazo rikaba rikomeza rivugako ayo masengesho azajya akorwa buri munsi mu minsi yose y’akazi kuva kw’isaha ya saa moya n’igice za mugitondo kugeza kw’isaha ya saa mbiri zuzuye za mugitondo (7:30am-8:00am) , ay’amabwiriza akaba ashyizweho nyuma y’uko hari hashize igihe Perezida Evariste nawe asabyeko hashyirwaho gahunda y’amasengesho igenewe abakozi bazo.
Ni mugihe abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihungu cy’u Burundi bo bemezako n’ubundi bari basanganywe iyi gahunda yo gutangiza isengesho mbere yo gutangira akazi kabo ariko ko batabikoraga nk’itegeko nubwo kuri ubu byamaze gushyiwaho nk’amabwiriza bagomba kubahiriza.