Home Amakuru Uwafunguwe ku mbabazi z'umukuru w'igihungu yonyeye kurengwa mu rukiko , nyuma yo...

Uwafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihungu yonyeye kurengwa mu rukiko , nyuma yo gufungurwa ntiyishyure abari baramureze

Dr Pierre-Damien Habumuremyi , yongeye gusubizwa imbere y’ubutabera ku byaha byo gutanga sheke itazigamiye nyuma y’uko yafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihungu ntahite yishyure abari baramureze bose mu rukiko ku cyaha cyo kuba yarabahaye sheke itazigamiye.

Dr Pierre-Damien Habumuremyi , akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye , akaba yaraje guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu amaze muri gereza umwaka umwe n’igice afunze.

Urukiko , rukaba rwari rwarahaye Pierre-Damien igifungo cy’imyaka itatu ndetse rukamuca n’ihazabu ingana na miliyoni 892 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kwishyura ndetse uy’umugabo akaba yarengwaga umwenda ungana na miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yarari muri gereza Dr Pierre-Damien Habumuremyi , mw’ibaruwa isaba imbabazi n’umukuru w’igihugu akaba yaragaragajeko igihe afunze atabona amafaranga yo kwishyura ariko ko ahahwe imbabazi agasohoka muri gereza yakora ubundi akishyura abarimo umwenda.

Ubwo umukuru w’igihugu yamuhaga imbabazi agafungurwa , iz’imbabazi zikaba zarayise zikuraho ibihano yari yarahahwe n’urukiko gusa Pierre-Damien Habumuremyi akaba yaragombaga kwishyura abari baramureze mu rukiko icyaha cyo kubaha sheke itazigamiye.

Nyuma y’umwaka uy’umugabo afunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihungu , hakaba hari amakuru avugako Pierre-Damien yabashije kwishyura bamwe yarimo ideni akabishyura mu byiciro ariko ko hari n’abandi yarimo ideni batabonye n’amafaranga na make , bigatuma bamusubiza mu rukiko.

Habumuremyi , akaba yongeye kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku kirego cy’uwitwa Bizimana Daniel uvugako yamuhaye imodoka azajya akodesha zo gutwara abakozi bahoze ari abakozi ba kaminuza ya Christian University of Rwanda ndetse Habumuremyi akaba agomba kwishyura uy’umugabo ayasaga miliyoni(3,200,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here