Home Amakuru Goverinoma y'u Rwanda yavuzeko yababajwe n'icyemezo cya Congo cyo kwiruka Ambassaderi w'u...

Goverinoma y’u Rwanda yavuzeko yababajwe n’icyemezo cya Congo cyo kwiruka Ambassaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwayo

Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda w’ungirije , Mukurarinda yavuzeko kuri ubu umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo utifashe neza kandi ko ntacyo cyo guyishira kigihari ariko yongera ko ntagikuba cyacitse.

Ubwo Mukurarinda yaganiraga na RBA , akaba yaravuzeko umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kuri ubu utifashe neza ndetse asaba abanyarwanda bakorerayo ingendo n’abanyeshuri bigayo kwigengesera.

Umubano w’u Rwanda na Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ukaba ukomeje kuzamba kurwego rwo hejuru kuva aho umutwe wa M23 wongeye kugaba ibitero mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , umutwe igihugu cya Congo gikomeje gushinja U Rwanda ko ruhufasha.

Ni mugihe imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC yo ikomeje ndetse uy’umutwe wa M23 ukaba ukomeje kwisasira ingabo za FARDC , aho kuri ubu M23 iri kugenzura teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano y’abahanganishije n’ingabo za FARDC , ubundi ingabo za FARDC zigakuramo akazo karenge.

Nyuma y’uko M23 yigaruriye teritwari ya Rutshuru , inama nkuru y’umutekano muri Congo ikaba yarayise iterana ndetse igafatirwamo umwanzuro wo gusaba leta ya Congo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwa Congo ku mpamvu z’uko ngo U Rwanda rufasha M23 ibintu leta y’u Rwanda y’amagana.

Nyuma yuy’umwanzuro wa leta ya Congo wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwayo , goverinoma y’u Rwanda ikaba yarasohoye itangazo rigaragaza ko ibabajwe n’icyemezo cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwayo.

Perezida Paul Kagame abinyujije kurukutarwe rwa Twitter akaba yavuzeko yagiranye ikiganiro kuri telephone n’umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres bakaganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa Congo , avugako bombi bemeranyijweko uburyo bwo gukemura iki kibazo ari ugukurikiza inzira y’amahoro yajyanwe n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here