Home Amakuru Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na minisitiri w'intebe w'ubwongereza Boris Johnson kuri...

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson kuri telephone , bongera gushimangira ubufatanye ibihugu byombi byagiranye mu gukemura Ikibazo cy’abimukira kiri kw’isi

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 mata 2022 , Perezida Paul Kagame yagiriye ikiganiro na minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ubwongereza Boris Johnson bakigirana kuri telephone , abayobozi bombi bongera gushimangira mu gushyira mubikorwa ubufatanye bwabaye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gukemura ikibazo cya bimukira kiri kw’isi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya minisitiri w’intebe w’ubwongereza bigaragazako Perezida Paul Kagame na minisitiri Boris Johnson baganiriye ku bufatanye buherutse gutangazwa hagati y’ibihugu byombi ko igihugu cy’ubwongereza kigiye kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi cy’ugarije isi.

Boris Johnson yashimiye Perezida Paul Kagame kuba igihugu cye cy’u Rwanda ayoboye cyariyemeje gukemura ikibazo cy’ubuhunzi cy’ugarije isi , iri tangazo rikomeza rivugako abayobozi b’ibihugu byombi bategeranyije amatsiko inama y’abakuru b’ibihugu naza Goverinoma zo mu muryango wa CommonWealth igiye guteranira mu Rwanda , mu kwezi kwa kamena.

Umuvugizi wa Goverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo yasabyeko abashidikanya ku bushobizi bw’u Rwanda bwo kwakira impunzi ko bakwiye kuza bakisurira igihugu bakareba intambwe cyateye ishimishije mu kwiyubaka mu myaka 28 ishize , yongeraho ko akenshi ibivungwa ku Rwanda akenshi biba ari ibintu bihabanye n’ukuri.

Ni mugihe hari bamwe bashidikanyije ku bushobizi bw’u Rwanda nyuma y’ubufatanye bwatangiye hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’ubwongereza bwo kwakira mu buryo bwizewe ibihumbi by’abimukira , u Rwanda rwiteguye kwakira mu byumweru biri imbere baturutse mu bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mubwongereza GB News Makolo yavuzeko zimwe muri raporo zitangwa ku Rwanda ziba zidafite aho zihurira nukuri kuko ibihugu by’ubwongereza na America bifite aba bihagarariye mu Rwanda kandi ko ibivungwa ku Rwanda byose nabo baba babyibonera.

Yolanda Makolo agaruka ku kibazo cy’abimukira n’impunzi kumwe n’abasaba ubuhungiro yavuzeko u Rwanda ruri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kwita ku mpunzi kandi ko runafite politike na gahunda yihariye yo kwita ku mpunzi no guharanira ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa mu gihugu.

Source : kt press

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here