Leta y’u Rwanda yatangajeko umupaka wa gatuna uhuza U Rwanda na Uganda wari umaze imyaka igera kuri 4 ufunze , uy’umupaka uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama umwaka wa 2022 , umupaka wa gatuna ukaba ugiye gufungurwa nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame na Gen Muhooozi Kainerugaba bagiranye Ibiganiro.
Mu itangazo minisiteri y’ububanyinamahanga y’u Rwanda yasohoye yavuzeko ari intambwe igezweho nyuma yuko igihugu cya Uganda kigaragaje ubushake mu gukemura ibibazo U Rwanda rwari rwarakomeje kuyigaragariza bibangamiye ubusugire bw’u Rwanda kumwe n’abaturage barwo kandi bikaba aribyo byari byarabaye intandaro yo gufunga umupaka.
Iri tangazo rikomeza rishimangirako tariki 31 Mutarama umwaka wa 2022 aribwo uyu mupaka wa gatuna uzafungurwa hakongera kubaho urujya nuruza mu bihugu byombi , urujya nuruza rukazajya rukorwa hubahirijwe uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’ibisazwe ku mipaka yindi y’u Rwanda n’ibindi bihugu bikora ku mipaka y’u Rwanda.
Minisiteri y’ububanyinamahanga y’u Rwanda ibinyujije muri ir’itangazo yasohoye yashimangiyeko goverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi , gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi bikaba bikozwe mu kwerekana ubushake bw’u Rwanda mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi no gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Umupaka wa gatuna uhuza U Rwanda na Uganda , ni umupaka wafunzwe mu mwaka wa 2019 biturutse ku bibazo U Rwanda rwagarazaga by’abanyarwanda bafungirwaga mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze bagakorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo ndetse U Rwanda runagarazako igihugu cya Uganda gushyigikira Ibikorwa byabarwanya umutekano w’u Rwanda.