Umurwa mukuru wa leta zunze ubumwe z’abarabu Abu Dhabi , uyu mugi ufatwa nk’umutima wizi leta z’abarabu zemeye kwishyira hamwe nyuma yo kubona ubwigenge , igitero cy’indege zitagira umutwazi (drones) cyawibasiye kigabwe n’inyeshyamba za Houthis kuri uyu wa mbere iki gitero cyabaye ari nkokwahuranya umutima w’ibibihugu byishyize hamwe.
CNN , dukesha iy’inkuru yavuzeko iki gitero kibasiye leta zunze ubumwe bw’abarabu cyadubitse uburasirazuba bwo hagati mu mazi asankaho ari kubira , mu gihe abayobozi bo muri iki gice bari bamaze iminsi mu biganiro bisankaho ari ukuvura burundu ibikomere byatewe n’amakimbirane yari yarabaye karande muri iki gice cy’uburasirazuba bwo hagati atewe n’ibihugu binini.
Iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za Houthis kikaba cyaribasiye amakamyo yari atwaye ibikomoka kuri peterori hafite y’ikibuga cy’indege cya Abu Dhabi maze gihita abantu bagera kuri 3 abandi barakomereka iki gitero cyatumye habaho iturika ridasazwe kuberako ubusanzwe n’ubundi ibikomoka kuri peterori ubwabyo biba ari nk’igisasu.
Inyeshyamba z’abahouthis z’ishyikigikiwe na leta ya Iran nizo zigambye iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abantu , inyeshyamba z’abahouthis zavuzeko zakoresheje indege zitagira umutwazi (drones) na misire z’ibisasu biri mu bwoko bwa kuruhwize zihuta cyane kuko zidapfa no kubonwa na radari zaho zigiye guturitsa.
Ingabo zirangajwe imbere na Soud Arabia na United Arab of Emerates zayise zikora igikorwa gisa nko kwihorera zigaba ibitero by’indege ku birindiro bikuru byizi nyeshyamba za Houthis gihereye muri Yemeni , maze gihitana inyeshyamba 20 harimo n’uwitwa kari inyeshyamba nkuru.
Minisitiri wa leta zunze ubumwe z’abarabu yasabye leta zunze ubumwe za America kongera gufata abahouthis nk’umutwe witerabwo ukorera mpumahanga nkuko byari byakozwe ubwo bwana Donald Trump ya yoboraga America ariko bikaza gukurwaho ubwo perezida Joe Biden yatangiraga kuyobora America.
Source :CNN

