Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo iyisaba kirekura byihuse abanyarwanda babiri bafungiye muri ik’igihugu cya Congo binyuranyije n’amategeko , kuva muri Kanama 2022.
Mw’ibaruwa , Minisitiri Dr Vincent Biruta yandikiye mugenzi wa Congo Christopher Lutundula , muri iy’ibaruwa akaba yaragarutse ku bikorwa by’urwago byo kwibasira abanyarwanda batuye muri iki gihugu aho abanyarwanda 2 bafashwe bafungirwa muri gereze z’urwego rw’iperereza rwa Congo.
Abanyarwanda , Goverinoma y’u Rwanda isaba igihugu cya Congo kurekura akaba ari uwitwa Dr Juvenal Nshimiyimana na Moises Mushabe , bafashwe ku itariki 30 Kanama 2022 , bagafungwa mw’ibanga n’urwego rw’iperereza rwa Congo , bafatiwe mu rugo rwa Dr Juvenal.
Muri iy’ibaruwa Dr Biruta yandikiye mugenzi we Lutundula , akaba yarasabye leta ya Congo kurekura ab’abanyarwanda mu buryo bwihuse kandi ntayandi mananiza abayeho , ndetse minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ikaba yarongeye gusa leta ya Congo guhagarika itotezwa rikomeje gukorerwa abanyarwanda batuye muri ik’igihugu cya Congo.
Akaba atari ku nshuro ya mbere , Goverinoma y’u Rwanda ishinja ibirego nk’ibi igihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo byo gufata no gufunga abaturage b’u Rwanda batuye muri iki gihugu cya Congo mu buryo binyuranyije n’amategeko , aho mu mezi ashije RDF yandikiye FARDC iyisaba kurekura byihuse abasirikare 2 b’u Rwanda yari yashimuse.