Goverinoma y’igihugu cya Turkiye yatangiye gukurikirana mu butabera abakozi bo mu bigo birenga 100 byagize uruhare mw’iyubakwa ry’inzu zo muri iki gihugu cya Turkiye giherutse kwibasirwa n’umutingito ugahitana ubuzima bw’abantu barenga ibihumbi 20.
Ab’abakozi bo mu bigo bigera ku 134 batangiye gukirikiranwa n’ubutabera bw’igihugu cya Turkiye , bakaba bashinjwa kuba baragize uburangare mugihe cyiyubakwa ry’iz’inzu zibasiwe n’umutingito ndetse no kuzisondeka mugihe bazubakaga.
Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu cya Turkiye , akaba yaravuzeko uwagize uruhare wese mw’iyubakwa ry’inzu zibasiwe n’umutingito azakurikiranwa n”ubutabera bwa Turkiye akaryozwa ibyo yakoze ndetse atangazako abagera kuri 12 bamaze gutabwa muri yombi.
Ku cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 , akaba aribwo Police y’igihugu cya Turkiye yataye muri yombi abantu bagera kuri 12 bagize uruhare mw’iyubakwa ry’inzu zibasiwe n’umutingito , ni mugihe abateganywa gutabwa muri yombi barenga abantu 100.
Goverinoma y’igihugu cya Turkiye ikaba yarafashe uy’umwanzuro nyuma y’uko iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mpamvu zo kumenya icyateye umubare munini w’abapfuye bazize umutingito ryagaragajeko hari ibikoresho bitujuje ubuziranenge byatoraguwe mu nyubako zibasiwe n’umutingito.
Kugeza ubu hakaba harimo kubarurwa abantu ibihumbi 36 bamaze guhitanwa nuy’umutingito , ufashe imibare y’abapfuye mu gihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria , ni mugihe ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri bazima bigikomeje mu bihugu byombi , Turkiye na Syria.