Umukinnyi Christian Atsu wakiniye amakipe nka Newcastle United , Everton na Chelsea zo mu bwongereza kuri ubu wakinaga mu gihugu cya Turkiye , uy’umukinnyi akomeje kuburirwa irengero nyuma y’uko bitangajweko yangwiriwe n’amazu nyuma y’umutingito wibasiye igihugu cya Turkiye ndetse na Syria.
Kugeza ubu iminsi ikaba igiye kugera ku munsi wa 10 , uy’umutingito wibasiye ik’igihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria aho hamaze kubarurwa abantu ibihumbi 36 bamaze guhitanwa nuy’umutingito , akaba ari kunshuro ya mbere kw’isi haba umutingito ugahitana abantu bangana gutyo.
Christian Atsu nawe hakaba hakomeje impugenge z’uko nawe yaziyongera ku mubare wabamaze guhitanwa nuy’umutingito bitewe n’iminsi ishize atarabasha kuboneka aho bikekwako nawe yaba yaramaze kwitaba Imana gusa nanone abantu bakaba bagifite ikizere cy’uko yaba ikiri muzima bitewe n’uko harabo bakirokora bakiri bazima.
Mu minsi ya mbere nyuma y’uko uy’umutingito wibasiye ik’igihugu cya Turkiye na Syria hakaba hari hasohotse amakuru avugako uy’umukinnyi Christian Atsu yabonetse ndetse ko yanajyanywe kwa muganga kugirango abashe kwitabwaho n’abaganga bitewe n’uko ngo yabonetse ubuzima bwe butameze neza.
Amakuru akaba yaravugako uy’umukinnyi Christian Atsu yabonywe agihumeka ariko kubera ibikuta by’amazu byari bya mungwiriye yari yavunitse urutugurwe ndetse n’akaguru k’ibumoso bigatuma ahita yihutanwa kwa muganga kugirango abaganga babashe gukurikirana ubuzima bwe barebeko yakongera kuba muzima.
Nyuma ariko hakaba harongeye kujya hanze amakuru anyomoza aya mbere yavugagako uy’umukinnyi yaba yarabonetse ahubwo amakuru yandi aza avugako uy’umukinnyi Christian Atsu ataraboneka agishakishwa ko abavuzeko yabonetse babikoze bahubutse nta makuru ahagije bari bafite bigatuma batangaza ibihuha.
Ay’amakuru y’uko Christian Atsu atarabasha kuboneka akaba yaratangajwe na Perezida w’ikipe uy’umukinnyi akinamo aho yavuzeko batari babasha kubona umukinnyi Christian Atsu nyuma y’uko bitangajweko yangwiriwe n’amazu nyuma y’umutingito wibasiye igihugu cya Turkiye ndetse avugako amakuru y’uko Atsu yaba yarabonetse yari ibihuha.