Mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , abasirikare 7 b’igisirikare cya FARDC baciriwe urwo gupfa n’urukiko rwateraniye mu mujyi wa Sake uri muri teritwari ya Masisi , bahamijwe ibyaha birimo icyaha cy’ubungwari no guca igikuba muri rubanda.
Kuwa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023 , akaba aribwo ur’urukiko rwa gisirikare rwa rwateraniye mu mujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi aho uherereye mu birometero 25km , mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Ur’urukiko rukaba rwarateraniye muri uy’umujyi wa Sake , nyuma y’ibyabereye muri uy’umujyi bitewe n’imirwano ikomeje kubera mu nyengero zawo hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe y’iterabwoba bafatanyije irimo na FDLR.
Nkuko amakuru abyemeza ab’abasirikare bari kumwe n’abunganizi babo muri urwo rubanza , urukiko rwa gisirikare rwa Goma rukaba rwarabahamije ibyaha birimo icyaha cy’ubungwari , icyaha cyo guca igikuba ndetse n’icyaha cyo gukomeretsa no gutagaguza amasasu.
Umushinjacyaha w’ur’urukiko rwa gisirikare , akaba yarumvikanye ashinja ab’abasirikare icyaha cyo guta urugamba n’ubungwari imbere y’umwanzi bahanganye (M23) ubundi bakagenda barasa mu mujyi wa sake kandi ntampamvu yo kurasa ngo bari bafite bitewe nuko umujyi wa Sake ukigenzurwa n’ingabo za leta , FARDC.
Ab’abasirikare uko bose ari barindwi , bafite ipeti rya Cpl , bakaba barahakanye ibyaha bashinjwa ndetse ababunganira mu mategeko bavugako bagiye guhita bajurira igihano cy’urupfu cyahahwe abakiriya babo nkuko byatangajwe n’ubutegetsi bw’intara ya Kivu yaruguru.
Leta y’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu mategeko yayo agena ibihano ku bakoze ibyaha , hakaba hagitangwa igihano cy’urupfu ku muntu wahamijwe ibyaha runaka , ni mugihe ariko ik’igihano cy’urupfu leta ya Congo iheruka kugishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2003.