Perezida Samia Suluhu Hassan uyoboye igihugu cya Tanzania nyuma yuko uwari perezida wa Tanzania John Magufuli apfiriye agahita afata ubutegetsi kuri ubungubu amaze igihe asura ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari aho aheruka gusura mugenzi we uyoboye igihugu cy’u Burundi , nyuma yaho aviriye muruzinduko yari yagiriye mu gihugu cy’u Burundi perezida Samia Suluhu Hassan hatangajwe uruzinduko rwe mu gihugu cy’u Rwanda rungana n’uruzinduko rwi minsi ibiri , nyuma biza kwemezwa na leta zombi.
Muruzinduko rw’iminsi ibiri perezida Samia Suluhu Hassan yagiriye mu Rwanda akaba yakiriwe na Nyakubahwa perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro, baja kuganira n’itangazamakuru nyuma basinyanya n’amasezerano ahuriweho n’ibihugu byombi Tanzania n’u Rwanda , ku mugoroba w’umunsi wa mbere perezida Paul Kagame akaba yarasangiye na mugenzi we perezida Samia Suluhu Hassan mu nyubako ya Convention Center.
Ku munsi wa kabiri muruzinduko rwa perezida Samia Suluhu Hassan mu Rwanda , Nyakubahwa perezida Paul Kagame kumwe na perezida Samia Suluhu Hassan basuye inganda z’itandukanye harimo n’izikorera mu cyanya cy’ahariwe inganda muri Special Economic Zone mu munjyi wa Kigali , Perezida Samia Suluhu Hassan akaba yanasuye U Rwibutso rwa Jenoside ruri kugisozi-Kigali akaba yahatangiye ubutumwa asaba abayobozi ba Afurika kwirinda gutoza amacakubiri abaturage , perezida Samia Suluhu Hassan akaba yanasengeye roho zabashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali.