kuri uyu wa gatandatu urwego rukuru rwa gisirikare mu Rwanda RDF (Rwanda Defence Force) , ku nshuro ya cyenda rwasezereye mu cy’ubahiro abasirikare bagejeje igihe kizabukuru kumwe n’abasirikare barangije amasezerano y’akazi ,ni umuhango ubaye mu bihe bidasazwe mu bihe byokwirinda icyorezo cya Covid-19 , ni umuhango w’itabiriwe na minisitiri w’ingabo .
Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku kimihurura , ariho hari icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda mu Rwanda mu rwego rwokurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 hatumiwe abofisiye b’ingabo bagera kuri 32 bahagarariye abandi mu ngabo z’u Rwanda bakaba aribo baje muri uyu muhango.
kuri Twitter ya RDF “Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku nshuro ya cyenda zakoze umuhango wo kohereza mu rwego rwo kubahiriza umurimo w’abasirikare bageze mu zabukuru ndetse n’amasezerano ya serivisi yarangiye.” ni umuhango witabiriwe na minisitiri w’ingabo , Gen Maj Albert Murasira kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Gen Jean Bosco Kazura. Amafoto yaranze ibirori byogusezerera abahoze mu ngabo z’u Rwanda.