U rwanda rwatangiye kohereza batayo y'inyongera y'abasirikare 750 mu gisirikare cy'umuryango w'abibumbye gishinzwe ibikorwa byinshi byo guhuriza hamwe umutekano muri Repubulika ya Centarafrique(MINUSCA), mu rwego rwogukomeza kurinda abaturage no kubungabunga ibikorwa remezo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Ku munsi wa kabiri ejo tariki 03/08/2021 nibwo ingabo z'u Rwanda (RDF) nibwo batangiye kohereza Batayo y'inyongera y'abasirikare 750 barwanira kubutaka mu butumwa bw'umuryango wa bibumbye bwo kugarura amahoro(MINUSCA) mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique ubu U Rwanda rumaze kugira Batayo 3 mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique , izi ngabo zikaba ziyongera ku bitaro bya gisirikare byo mu rwego rwakabiri biri muri iki gihugu cya Repabulika ya Centarafrique , izi ngabo zoherejwe nyuma y'ubusabe bw'umuryango wa bibumbye bwo gushimangira amahoro mugihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Abasirikare boyerejwe mu butumwa bwa mahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique bagiye mu mirimo byumwihariko bakaba bafite inshingano zokurinda umuhanda nyamukuru ucamo ibicuruzwa n'ibiribwa uhuza Bangui kumwe n'igihugu cya Cameroon.