Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa , Rwanda Correctional Service (RCS) , rwemejeko rwakiriye CG (Rtd) Emmanuel Gasana muri gereza ya Nyarugenge (mageragere) , mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
Ku itariki 15 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwakatiye igifungo cy’iminsi mirongo itatu (30) CG (Rtd) Emmanuel Gasana nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye iki gifungo bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha , bukaba bwari bwavuzeko hari impungenge zuko CG Rtd Emmanuel Gasana ashobora gutoroka ubutabera agahunga igihugu mugihe urukiko rutaba rutegetseko afungwa iminsi 30 yagateganyo kugirango azabashe gukurinwa hizewe umutekano we.
CG Rtd Emmanuel Gasana , akaba yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , nyuma y’uko ahagaritswe ku nshingano ze zo kuba goverineri w’intara y’iburengerazuba bitewe n’ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa.
CG Rtd Emmanuel Gasana , wabaye umukuru wa Police y’u Rwanda , akaba goverineri w’intara y’iburasirazuba ndetse n’intara y’uburengerazuba akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga no kwakira indonke(ruswa) ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite