Minisitiri w’urubyiruko , Utumatwishima , abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa tweet yagaragaje uburyo indirimbo “Bana” y’abahanzi Chris eazy na Shaffy yamunyuze ubundi asaba abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange gushyigikira abahanzi Nyarwanda.
Indirimbo “Bana” akaba ari imwe mu ndirimbo zigezweho hano mu Rwanda ndetse akaba ari indirimbo yakunzwe bidasanzwe nyuma y’uko isohotse aho buri kiciro cy’abantu cyose kiyikunze ku rwego rwo hejuru byanatumye muri iki gihe iba indirimbo ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda.
Bana , akaba ari indirimbo umuhanzi ugezweho hano mu Rwanda , Chris eazy , yakoranye n’umuhanzi mugenzi we w’umunyarwanda ariko ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America , Shaffy , aho bahuje imbaraga bagasohorana iyi ndirimbo.
Chris eazy , akaba ari umwe mu bahanzi bamaze kugira izina ntayegayezwa mu muziki w’u Rwanda bitewe n’indirimbo yagiye ashyira hanze y’aba indirimbo ze ku giti cye cyangwa izo yakoranye n’abandi bahanzi (collaboration) zakunzwe ku rwego rwo hejuru.
Umuhanzi , Shaffy , nawe ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America , akaba ari umuhanzi wavugako agishyira imbaraga mu gukora umuziki we kugirango azamure umuziki n’izina rye mu muziki Nyarwanda mu kwigarurira abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange.
Indirimbo “Bana” rero akaba ari indirimbo ikomeje gufasha uyu muhanzi shaffy mu kongera kubyutsa izina rye mu muziki Nyarwanda ndetse abifashijwemo n’umuhanzi Chris eazy bakoranye iyi ndirimbo doreko we yamaze kugira izina ntayegayezwa muri uyu muziki Nyarwanda.
Minisitiri , Utumatwishima , abinyujije ku rubuga rwa X akaba yagize ati ” Bana (muri salon de coiffure , coffee shop ,radio……). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko iyi ndirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho . Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe”.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’urubyiruko , Utumatwishima , mu gushyigikira indirimbo “Bana” y’abahanzi Chris eazy na shaffy.
Indirimbo “Bana” umuhanzi shaffy yafatanyihemo na Chris eazy