Home Africa Perezida Tshisekedi yemejeko nta matora azaba Masisi na Rutshuru

Perezida Tshisekedi yemejeko nta matora azaba Masisi na Rutshuru

Perezida w’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , Felix Tshisekedi , mu kiganiro n’abanyamakuru ba France 24 na RFI , yavuzeko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu kwezi gutaha ku Ukuboza muri Congo azaba ariko yemeza ko atizigera abaho muri teritwari za Masisi na Rutshuru muri Kivu ya ruguru kubera ibibazo by’umutekano mucye bihabarizwa.

Perezida Tshisekedi , ibi akaba yarabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru b’ibitangazamakuru by’ubufaransa aribyo France 24 na RFI , I Kinshasa , Perezida Felix Tshisekedi akaba yarijejeko amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo azabaho kandi akegera ku musozo wayo ariko yemezako muri teritwari ya Masisi na Rutshuru hatazabayo amatora.

Muri iki gihe , igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kitegura kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu , Perezida Felix Tshisekedi akaba akomeje kotswa igitutu nabo bahanganye barimo Moise Katumbi bamushinja kuba intandaro y’ibibazo byinshi kuri ubu bibarizwa muri Congo birimo na ruswa yamunze ubutegetsi bwe (Felix Tshisekedi).

Perezida Felix Tshisekedi mu kuvuga ku impamvu amatora y’umukuru w’igihugu atazagera mu bice bya Masisi na Rutshuru , akaba yaravuzeko bibabaje kuba abatuye muri ibyo bice batazabasha gutora mu matora y’umukuru w’igihugu bitewe nuko kuri ubu utu duce tugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23 , uhanganye n’igisirikare cya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije.

Perezida Felix Tshisekedi , akaba yemeje ko ubutegetsi bwe buzakora ibishoboka byose kugira ngo ibi bice bisubire mu maboko y’ubutegetsi bwe kugirango bwongere.butuza abaturage ba Congo basangiye igihugu mu duce bakomokamo ndetse no kugarura amahoro muri iki gice cy’uburasirazuba cya Congo kuri ubu hafi ibice binini byacyo byose bigenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Mu kwezi gutaha ku Ukuboza tariki 20 umwaka wa 2023 , muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo akaba aribwo hagateganyije amatora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Felix Tshisekedi ahatanye na barimo Moise Katumbi , Martin Fayuru ndetse na Denis Mukwege , ni mugihe aba uko ari batatu bose banenga imyitwarire ya Felix Tshisekedi mu bibazo byugarije igihugu cya Congo.

Aya matora y’umukuru w’igihugu muri Congo , akaba ari amatora ategerejwe na benshi muri Congo bitewe n’ibibazo byugarije iki gihugu birimo no kuba Perezida Felix Tshisekedi yaraburiye igisubizo ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo aho benshi bizerako gishobora no gutuma abanyecongo benshi batakariza ikizere Perezida Tshisekedi muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here