Uruganda rwa Cimerwa rukora sima zifashishwa mu kubaka inzu no muyindi mirimo itandukanye hano mu Rwanda , rwatanze imifuka ya sima ibihumbi 2100 izifashishwa mu kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu Rwanda bigahitana ubuzima bw’abantu barenga 130.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa nyuma yo gukora ik’igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza , bukaba bwavuzeko bwakoze ik’igikorwa cyo gufasha nyuma yo kubona ibyabaye mu gihugu bikabakora ku mutima bakumva ko haricyo bakora mu gufasha igihugu mugushakira igisubizo abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu.
Muri uk’ukwezi u Rwanda rukaba rwaribasiwe n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu barenga 130 ariko by’umwihariko akaba ari ibizi byibasiye intara eshatu z’igihugu arizo intara y’iburengerazuba , amajyepfo ndetse n’amajyaruguru aho kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 135 byatwaye ubuzima.
Akarere ka Rubavu akaba ariko kibasiwe n’ibi biza ku rwego rwo hejuru kuko byahitanye ubuzima bw’abantu muri aka karere ka Rubavu bagera kuri 26 ndetse umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba aherutse no kugenderera abagizweho ingaruka n’ibiza bo muri aka karere mu rwego rwo kubaganiriza no kubahumuriza.
Cimerwa , ikaba ikoze ik’igikorwa cy’urukundo mugihe hirya no hino mu turere twibasiwe n’ibiza harimo gushakishwa ahantu heza hazubakirwa iy’imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu bigahitana abagera ku 135 abandi bikabasiga iheruheru kuri ubu bakaba bakomeje kuba mu masite , leta yabaye ibashyizemo kugirango hashakishwe ubushobozi ubundi bakubakirwe.