Mej Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wasimbuye Mej Gen Jeff Nyagah ku mirimo yo kuyobora ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba (EACRF) ziri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ituze muri ik’igice yamaze gutangira imirimo ye.
Mej Gen Aphaxard Muthuri Kiugu , akaba yaramaze gushyika I Goma ku kicaro gikuru cy’izi ngabo za EAC kugirango atangire inshingano ze zo kuyobora iz’ingabo za EAC ziri muri ik’igihugu cya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mej Gen Muthuri Kiugu , akaba atangiye inshingano ze mugihe ariko ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi butareba neza iz’ingabo za EAC buzishinja kudatanga umusaruro zari zitezweho n’ubutegetsi bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Perezida Felix Tshisekedi akaba aherutse kuvugako ingabo za EAC mugihe zitatanga umusaruro zari zitezweho zishobora kuzava muri Congo mu kwezi gutaha ubundi zigasimbuzwa ingabo z’umuryango wa SADC wamaze kwemerera ik’igihugu cya Congo ko uzagiha ingabo zizagifasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba (EACRF) zikaba zaragiye mu burasirazuba bwa Congo mu mwaka ushize wa 2022 , ku masezerano y’umwaka umwe ariko ushobora kongera , zikaba zaragiye muri ik’igihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Ay’amasezerano akaba yaravugako iz’ingabo zishobora kuzarasa imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo mugihe izindi nzira za Politike zo kugarura amahoro n’ituze muri ik’igice zananiranye gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwo sibukozwa ibyaya masezerano busabako iz’ingabo zarasa umutwe wa M23 cyangwa zikava muri ik’igihugu.
Mej Gen Muthuri Kiugu , nyuma yo kugera I Goma akaba yarashimye akazi iz’ingabo za EAC zimaze gukora ndetse avugako aje gukomereza aho mugenzi we yasize agejeje aho kuri ubu iz’ingabo zigenzu ibice byinshi umutwe wa M23 wari warigaruriye ubundi ukabivamo mu kubahiriza ubusabe bw’amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , hakaba hariyo ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba (EACRF) zigizwe na batayo ebyiri z’ingabo z’igihugu cy’u Burundi , batayo ebyiri z’ingabo z’igihugu cya Uganda , batayo imwe y’ingabo z’igihugu cya Kenya ndetse na batayo imwe y’ingabo z’igihugu cya Sudan y’epfo.