Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyoboye igihugu cya Uganda ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu , yagize umuhungu we , General Muhoozi Kainerugaba , umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda , nyuma y’umwaka n’igice atabarizwa mu nshingano z’igisirikare cya Uganda.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni , akaba yarahaye iz’inshingano General Muhoozi Kainerugaba zo kuba umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda , azisimbuyeho General Wilson Mbandi wahahwe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubucuruzi muri iki gihugu cya Uganda.
General Muhoozi , akaba yarongeye guhabwa inshingano mu gisirikare cya Uganda (UPDF) nyuma y’uko yaramaze igihe kingana n’umwaka umwe n’igice atabarizwa mu nshingano z’igisirikare cya Uganda doreko yaherukaga kubarizwa muri iz’inshingano mu mwaka wa 2022 , ubwo yari umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Mu mwaka wa 2022 , Perezida Museveni akaba yarakuye umuhungu we kumwanya wo kuba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka , nyuma y’uko uyu Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje amagambo asa nk’ubushotoranyi ku gihugu cya Kenya abinyujije ku rubuga rwa X , avugako yafata umujyi wa Nairobi mw’isaha imwe.
Aya magambo ya General Muhoozi akaba yarazamuye umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya ndetse nyuma yo kuyatangaza bikaba byarahuriranye no gukurwa mu nshingano zo kuba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda , nyuma yo gukurwa kuri iz’inshingano kandi akaba aribwo yayise azamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya General.
Guhabwa inshingano nshya mu gisirikare cya Uganda kwa General Muhoozi Kainerugaba bikaba byaraje mugukora amavugurura mu gisirikare cya Uganda yakozwe n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda ariwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni aho yakoze impinduka mu gisirikare cya Uganda zirimo no gushyiraho umugaba mukuru w’ingabo za Uganda wungirije ariwe Lt Gen Sam okiding.