Paul Rusesabagina watakambiye umukuru w’igihugu akamusaba imbabazi kugirango amufungure nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ndetse akiyemezako atazongera kwivanga muri Politike y’igihugu , akomeje gukora ibihabanye n’ibyo yavuze mw’ibaruwa isaba imbabazi yandikiye umukuru w’igihugu.
Tariki 1 Nyakanga 2023 , akaba aribwo Rusesabagina yifashishije urubuga rwa YouTube yasohoye amashusho y’iminota (7:48min) , akaba yari amashusho uy’umugabo yasohoye yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse anabwangisha amahanga , ibintu bihabanye n’ibyo yari yiyemeje kuzakora mugihe umukuru w’igihugu azaba amuhaye imbabazi.
Muri ay’amashusho yasohoye ku munsi w’ubwigenge , Rusesabagina yumvikanye avugako ifungurwa rye ryatewe na America ibitandukanye n’ibyo ubwe we yanditse mw’ibaruwa yandikiye umukuru w’igihungu amusaba ku mugirira imbabazi , kuko yandikiye umukuru w’igihungu yicuza ndetse asaba imbabazi z’ibyaha yahamijwe n’urukiko.
Muri ay’amashusho , Rusesabagina akaba yarakomeje avugako mu Rwanda abanyarwanda ari imfungwa mu gihugu cyabo ndetse yumvikanisha uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda butajya bwihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi , gusa yirengagizako umukuru w’igihungu yirengagije ibikorwa by’iterabwoba yakoreye ku gihugu akumuha imbabazi.
Mu mateka y’isi , u Rwanda , akaba aricyo gihugu cyo nyine kw’isi cyafashe icyihebe gikora ibikorwa by’iterabwoba by’umwihariko cyaranabikoreye ku baturage b’igihugu ubundi rukakibabarira ibintu bitajya bibaho kuri iy’isi kuko ubundi ibyihebe leta z’ibindi bihugu z’ibyica ntakubaza cyangwa ku bijyana imbere y’ubutabera.
Rusesabagina , ubwo yandikiraga umukuru w’igihungu ibaruwa asaba imbabazi z’ibyaha yahamijwe n’urukiko ndetse avugako anicuza , akaba yari yaravuzeko agiye gutura muri America ubuzima bwe bwose asigaje kw’isi kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya Politike ndetse no kwivanga muri Politike y’igihugu cy’u Rwanda.
Gusa , uy’umugabo ibyo yavuze byose akaba yarabirenzeho ahubwo akagaragazako umugambi we wo guhungabanya umutekano w’igihungu cy’u Rwanda ndetse no kwangisha amahanga u Rwanda ntaho wagiye ahubwo ko agiye kuhukomeza nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu , abeshyako agiye guhinduka agatandukana na Politike y’igihugu burundu.
Rusesabagina muri ay’amashusho , akaba yariyambitse uruhu rw’intama agashaka kumvikanisha uburyo yarenganye ubwo yarafungiwe mu Rwanda aho yavuzeko yafungiwe muri gereza mbi ‘ikuzimu’ ndetse ko ngo yanashimuswe , yirengagijeko ifatwarye ryagizwemo uruhare n’inzego z’iperereza z’u Rwanda , ububiligi ndetse na America atuyemo kuri ubu.
Rusesabagina , akaba yari yarahamijwe n’urukiko ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FLN yari ayoboye , ubundi akaza guhabwa igifungo cy’imyaka 25 , gusa nyuma y’imyaka ibiri afungiwe ib’ibyaha uy’umugabo akaba yaraje guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu , nyuma yo kumwandikira ibaruwa yicuza ndetse asaba imbabazi z’ibyaha yahamijwe n’urukiko.