Home Amakuru Senegal : Perezida Macky Sall ntaziyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu , 2024

Senegal : Perezida Macky Sall ntaziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu , 2024

Perezida Macky Sall w’igihugu cya Senegal wari uyoboye ik’igihugu kuva mu mwaka wa 2012 , yamaze gutangaza ko atazigera yiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Senegal mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2024.

Perezida Macky Sall , akaba yatangajeko ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Senegal , ubundi ashyira akadomo ku makuru yari amaze igihe ahwihwiswa muri ik’igihugu ko ashobora kuzongera kwiyamamariza muri manda ye ya gatatu ayoboye ik’igihugu cya Senegal.

Mw’ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu cya Senegal , Perezida Macky Sall akaba yavuzeko ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu cya Senegal mu mwaka wa 2019 , yari mpanda ye ya kabiri ndetse ikanaba mpande ye ya nyuma ayoboye ik’igihugu cya Senegal.

Perezida Macky Sall , akaba yatangajeko ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Senegal mugihe muri ik’igihugu ibintu bitafashe neza biturutse ku myigaragambyo y’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi , bamushinja gutsikamira abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Iy’imyigaragambyo yabaye muri ik’igihugu cya Senegal , akaba ari imyigaragambyo yaturutse kwifungwa ryutavuga rumwe n’ubutegetsi , Ousmane Sonko , aho urukiko rwa Senegal rwamukatiye igifungo cy’imyaka 2 ahamijwe icyaha cyo kuyombya urubyiruko rwa Senegal.

Uy’umunya-Politike , ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal , akaba yari anakurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana uri munsi y’imyaka 21 gusa urukiko rukaba rwaraje ku mugira umwere kuri ik’icyaha , ubundi akatirwa imyaka 2 muri gereza.

Nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko , muri Senegal hakaba haradutse imyigaragambyo y’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal bavugako ifungwa ry’uyu munya-Politike , Ousmane Sonko , ko ari amayeri ya Politike yo gutuma ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Senegal.

Mu mwaka wa 2016 , Perezida Macky Sall akaba aribwo yari yahinduye itegekonshinga ry’igihugu cya Senegal rigena mpanda za Perezida w’igihugu cya Senegal aho mpanda ya Perezida wa Senegal yakuwe ku myaka irindwi (7) , igashyirwa ku myaka itanu(5).

Abashyigikiye Perezida Macky Sall bakaba bumvagako agomba kongera kwiyamamariza kuyobora Senegal kuko itegeko ribimwemerera , kandi ko itegeko ryashoboraga ku mubuza kongera kwiyamamariza kuyobora Senegal ryari ryaracyuye igihe , nyuma y’impunduka zakozwe.

Ni mugihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe , bari bongeye guhamagaza imyigaragambyo mu gihugu ngo mugihe Perezida Macky Sall yari kuba yongeye gutangazako azongera kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Senegal mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2024.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here