Mu gihugu cy’ubufaransa hakomeje kubera imyigaragambyo iteye ubwoba ndetse umunsi ku munsi ikagenda irushaho gukomera , nyuma y’uko ari imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwana muto w’imyaka 17 wishwe arashwe na Police y’iki gihugu cy’ubufaransa.
Kuwa kane tariki 27 Kamena 2023 , akaba aribwo umwana w’imyaka 17 witwa Nahel M , yishwe arashwe na Police y’igihugu cy’ubufaransa ikorera mu muhanda ubwo yari imuhagaritse itwaye imodoka ubundi akanga guhagarara ahubwo agashaka gukomeza.
Kuva rero umupolice yarasa uy’umwana bikamuviramo kubura ubuzima muri ik’igihugu cy’ubufaransa hakaba harayise haduka imvururu ziturutse kwiraswa ry’uyu mwana uhereye mu gace ka Nanterre uy’umwana yari atuyemo mu nyengero z’umujyi wa Paris.
Abari gukora iy’imyigaragambo bakaba bari gusaba leta y’ubufaransa kuryoza urwo rupfu umupolice warashe uy’umwana bavugako ikosa Nahel M yakoze ritari rikwiye gutuma uy’umupolice afata umwanzuro wo ku murasa byamuviriyemo kubura ubuzima.
Gusa , abigaragambya bakaba banavugako urupfu rw’uyu mwana rutatewe no kuba yarahagaritswe na Police akanga ahubwo ko byanatewe no kuba ari umwana uturuka muri Africa mu gihugu cya Algeria , bagashinja leta y’ubufaransa kugira irondaruhu.
Abigaragambya bakaba barimo gusahura ibikorwa by’ubucuruzi , gufunga imihanda , gutwika imodoka , gutera ibicupa byaka umuriro kuri Police y’igihugu cy’ubufaransa aho amakuru avugako leta y’ubufaransa igiye kohereza abapolice ibihumbi 45 mu mihanda mu rwego rwo kuburizamo iy’imyigaragambo.
Ni mugihe kuri ubu iy’imyigaragambo isankaho ari imyigaragambyo yatangiye kuzura mu gihugu cyose nyuma y’uko ari imyigaragambyo yari yahereye mu gace Nanterre uy’umwana atuyemo , amakuru akavugako mw’ijoro ryo kuwa kane uy’umwana yarasiwemo byibuze abagera kuri 900 bayise batabwa muri yombi kubera iy’imyigaragambo.
Nahel M , wishwe arashwe Police y’igihugu cy’ubufaransa ikorera mu muhanda akaba yari umwana umwe rukumbi ubana n’umuryango we aho y’abanaga na nyina umubyara ndetse na nyirakuru gusa , akaba yari umuntu ukora akazi ko kugemura ibiribwa ndetse akaba n’umukinnyi w’umukino wa Rugby kw’ishuri yigagaho.