Home Amakuru Raila Odinga wifuza kwiyamamariza umwanya wa perezida mu gihugu cya Kenya yasohoye...

Raila Odinga wifuza kwiyamamariza umwanya wa perezida mu gihugu cya Kenya yasohoye indirimbo iza mwamamaza mu matora ateganyijwe muri kanama uyu mwaka , indirimbo yise (Leo ni Leo)

Mu gihugu cya Kenya , Raila Odinga witegura guhatana ku mwanya wo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu cya Kenya mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kanama uyu mwaka wa 2022 yasohoye indirimbo iza mwamamaza mu mugihe azaba yi yamamariza kuba perezida w’igihugu cya Kenya , Odinga akaba ari indirimbo yise “Leo ni Leo ” mu giswahili wagenekereza mu kinyarwanda ukava ngo”umunsi n’uyu”.

Ubundi ntibisanzweko abakandida bitegura guhatanira kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubwabo ko bisohorera indirimbo zo kubamamaza mu gihe cy’amatora kuko ubusanzwe ari ibintu bikorwa n’abahanzi bakomeye.

Bwana Raila Odinga akaba yarakoze iy’indirimbo mu gihe ari indirimbo yasubiyemo afatanyije n’umuhanzi Emmanuel Musindi ukomoka mu burengerazuba bw’igihugu cya Kenya , ahantu hafatwa nk’izingiro ry’ingufu za bwana Raila Odinga wahoze ari minisitiri w’igihugu cya Kenya ubu akaba ari umukuru wabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Odinga , akaba ari inshuro ya 5 agiye kwiyamamaza ashaka kuba perezida w’igihugu cya Kenya gusa mu nshuro 4 zabanje akaba yaragiye atsindwa bikarangira arushijwe amajwi nabo bahatanaga , Raila Odinga akaba ari inshuro ya nyuma agiye guhatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu muri Kenya mu gihe yatsindwa nanone akaba atazongera kwiyamamariza uy’umwanya.

Raila Odinga iy’indirimbo ye yise”leo ni leo” akaba yanayise ayisohorera amashusho yayo , Odinga yumvikana muri iy’indirimbo avugamoko ngo ” umuntu utubwira gutegeza ejo nti umubeshyi ” , igihugu cya Kenya kuri ubu kiri mu bihe byo kwiyamamaza mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yo azaba mu mezi atandatu ari imbere.

Kuri ubu mu gihugu cya Kenya , kwiyamamaza abakandida ba 2 nibo bakomeje kugaragaza ihangana rikomeye kurusha abandi , iri hangana rikaba riri hagati ya Raila Odinga na vis perezida wiki gihugu cya Kenya ariwe William Ruto.

Perezida Kenyatta uri kurangiza Manda ye ya nyuma yo kuba perezida w’igihugu cya Kenya , nawe akaba ashyigikiye Bwana Raila Odinga wabaye mu cyebawe mu myaka ishize muri politike y’igihugu cya Kenya .

Uku kwiyamamaza kandi kwaba bagabo bombi bwana Odinga na bwana Ruto kwaciyemo Ibice 2 igihugu cya kenya ku buryo bukomeye aho binavugwako abanya-politike benshi mu gihugu cya Kenya bari mukaga gakomeye kubera amagambo barikuvuga ku bategetsi bari kwiyamamaza ashobora no kuganisha abanya-kenya mu rugomo mugihe cy’amatora.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here