Home Amakuru Police y'u Rwanda (RNP) yitandukanyije n'uwiyise umukozi wayo muri America

Police y’u Rwanda (RNP) yitandukanyije n’uwiyise umukozi wayo muri America

Police y’u Rwanda yamaganye uwiyise umukozi wayo muri leta zunze ubumwe za America , avugako ayikorera nk’umukozi wayo ushinzwe ubutasi mu by’ikoranabuhanga , hashingiwe ku itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA).

Police y’u Rwanda , ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo ikaba yavuzeko nta mikoranire yigeze igirana nuwitwa Jonathan Scott wandikiye ibiro by’umunyamabanga wa America ushinzwe ubutabera , yemezako ari umukozi wa Police y’u Rwanda ushinzwe ubutasi mu by’ikoranabuhanga.

Police y’u Rwanda , ikaba yatangajeko ko ntaho uhuriye n’uyu mugabo Jonathan Scott wandikiye ubutumwa umunyamabanga wa America ushinzwe ubutabera amumenyesha ko akorana nayo mu byerekeranye n’umutekano by’ikoranabuhanga.

Iri tangazo rya Police y’u Rwanda rikaba rikomeza rivugako nta mikoranire na mba ifitanye n’uyu mugabo Jonathan Scott kandi ko uyu mugabo atagaragara ku rutonde rw’abantu Police y’u Rwanda ikoresha (yahaye akazi).

Ubusanzwe itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA) , akaba ari itegeko ryatangiye gukora muri leta zunze ubumwe za America mu mwaka 1938 aho ari itegeko risaba abanyamerica bakorera ubutasi leta za mahanga kubimenyekanisha.

Ir’itegeko rikaba risaba buri munyamerica wese ikorera ibigo , leta za mahanga kumenyekanisha kugihe cyagenywe imikoranire ye nazo (ibigo cq leta za mahanga) , aho ibi bifasha igihugu cya leta zunze ubumwe za America ndetse n’abanyamerica muri rusange kumenya iyo mikoranire.

Uyu Jonathan Scott , bikavugwako yandikiye ubwo butumwa umunyamabanga wa America ushinzwe ubutabera bumenyeshako akorana na Police y’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga , ku itariki 27 Ukuboza 2023.

Ubutumwa bwa Police y’u Rwanda bwamagana Jonathan Scott wiyise umukozi wayo ushinzwe ubutasi mu by’ikoranabuhanga.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here