Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022 , Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ya Perezida Joa Lorenço , Minisitiri w’ububanyi na mahanga wa Angola Antonio Tete wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Joe Lorenço , ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Congo.
Minisitiri Antonio Tete , ejo akaba yarageze mu Rwanda muruzinduko rwe , nyuma yo kuva mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo aho yari yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi bakagirana ibiganiro amugezaho ubutumwa bwa Perezida Joe Lorenço wa Angola wemejwe nk’umuhuza w’ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.
Minisitiri Antonio Tete , akaba yaratangiye ur’uruzinduko hagati y’u Rwanda na RDC , nyuma y’uko umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi ndetse Antonio Tete akaba yaratangiye ur’uruzinduko nyuma y’amasaha make igihugu cya Congo gifashe umwanzuro wo kwirukana Ambassaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwacyo.
Umwanzuro wo kwirukana Ambassaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwa Congo , akaba ari umwanzuro wafashwe n’inama nkuru y’umutekano y’igisirikare cya Congo , ivugako yirukanye Ambassaderi w’u Rwanda k’ubutaka bwayo kubera ko ingabo z’u Rwanda zikomeje gufasha umutwe wa M23 , ukomeje kwigarurira uburasirazuba bwa Congo.
Mu mirwano ikomeje guhanganisha FARDC na M23 mu burasirazuba bwa Congo , uy’umutwe wa M23 ukaba ukomeje gukubita ingabo za FARDC ndetse unanigarurira ibice byaho imirwano iri kubera birimo ibice nka Rutshuru , ntamugenga ndetse n’umujyi wa Bunagana ndetse uy’umujyi wo ukaba ugiye kumara amezi hafi 8 ugenzurwa na M23.
Nyuma y’uko ingabo za FARDC zikomeje gutsindwa kurugamba , leta ya Congo yo ikaba idakozwa ibyuko umutwe wa M23 ukomeje kurusha igisirikare cyayo imbaraga , ahubwo ikavugako igihugu cy’u Rwanda aricyo kiri gutera inkunga umutwe wa M23 ariyo mpamvu ingabo za FARDC zikomeje gutsindwa kurugamba , ibintu U Rwanda ruhakana.
Ndetse U Rwanda n’imiryango mpuzamahanga harimo n’umuryango w’ubumwe bwa Africa utibagiwe n’umuryango w’ibihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba , bose bakaba bakomeje gusaba igihugu cya Congo kwemera kujya kumeza y’ibiganoro by’amahoro mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kirangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.