Umukinnyi Paul Pogba ukinira ikipe ya Juventus ndetse n’igihugu cy’ubufaransa , ushinzwe kumushakira akaryo (agent) , Rafaela Pimenta , yatangajeko umukinnyi we ashinzwe kureberera atagikinnye igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar nyuma yo kongera kugira imvune ubwo yarari mu myitozo y’ikipe ya Juventus.
Umukinnyi Paul Pogba akaba atarakinira n’umukino n’umwe ikipe ye ya Juventus kuva yayigarukamo avuye mw’ikipe ya Manchester United akajya muri Juventus k’ubuntu (free agent) , ubwo yageraga muri Juventus akaba yarayise agira imvune arinayo itumye uy’umukinnyi atazakina igikombe cy’isi cya 2022 kigiye kubera muri Qatar.
Mugihe igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar kuri ubu kibura ibyumweru bitatu kugirango gitangire , ibihugu byakitabiriye bikaba bikomeje guhura n’ibibazo by’abakinnyi babyo bakomeje kugira imvune zituma bakurwa ku rutonde rw’abakinnyi ib’ibihugu byari kuzifashisha mu mukino yo muri iki gikombe cy’isi.
Pogba akaba aje yiyongera ku bandi bakinnyi benshi byamaze kwemezwako batazakina igikombe cy’isi bitewe n’imvune bagize , ab’abakinnyi bakaba barimo nk’umukinnyi Ngolo Kante , Diego Jota , Riece James , n’abandi benshi batandukanye byamaze kwemezwako batazitabazwa n’ibihugu byabo kubera ibibazo by’imvune bafite.
Ibihugu birimo ubufaransa , ubwongereza , Argentina , Brazil , Belgium , Portugal akaba aribyo bihugu kuri ubu biyoboye ibindi bihugu bizitabira igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar mu kugira abakinnyi benshi bafite ibibazo by’imvune zizatuma batitabira imikino y’igikombe cy’isi kuri ubu kibura ibyumweru bitatu ngo gitangire.
Igikombe cy’isi cya 2022 , kuri ino nshuro kikaba kigiye kubera mu gihugu cya Qatar , nyuma y’icyabereye mu burusiya mu mwaka wa 2018 kigatwarwa n’igihugu cy’ubufaransa kibifashijwemo n’umukinnyi Kylian Mbappe ndetse na Paul Pogba we byamaze kwemezwako atazakina iy’imikino y’igikombe cy’isi kubera imvune ye.