Rwanda – 2022 : Inkuru zaranze umwaka wa 2022 Mu Rwanda , muri Politike

Rwanda – 2022 : Inkuru zaranze umwaka wa 2022 Mu Rwanda , muri Politike

Umwaka wa 2022 , U Rwanda rukaba rwaragiye rusurwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bantu batandukanye bagiye basura igihugu cy’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi by’umwihariko mu kunoza umubano urihagati y’u Rwanda n’ibindu bihugu.

Uy’umwaka wa 2022 , ukaba wari umwaka udasanzwe ku gihugu cy’u Rwanda aho ari igihugu cyasuwe n’abakuru b’ibihugu bya Africa kubwinshi by’umwihariko mu ruzinduko rwabo bakaba baribandaga mu kunoza umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2022 kandi U Rwanda rukaba rwarakiriye inama y’abakuru b’ibihugu naza goverinoma , inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM2022 bihuriye mu muryango wa Commonwealth washinzwe n’igihugu cy’ubwongereza ukaba umuryango ugizwe n’ibihugu 54.

U Rwanda kandi mu mwaka wa 2022 , akaba aribwo rwashyize umukono ku masezerano rwagiranye n’igihugu cy’ubwongereza yo kwakira abimukira na basaba ubuhungiro binjira muri ik’igihugu cy’ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’abimukira cyaburiwe ibisubizo n’imiryango mpuzamahanga.

2022 , U Rwanda rukaba kandi rwarohereje ingabo n’abapolice b’igihugu cy’u Rwanda mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado guhangana n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye k’umutwe w’iterabwoba wa Islamic state yari yarigaruriye igice cya majyaruguru cyose k’igihugu cya Mozambique , kuri ubu hakaba ari ahantu hongeye guturwa no kugarura ituze.

Umwaka wa 2022 , U Rwanda rukaba rwarakiriye Antony Blinken Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America ushinzwe ububanyi n’amahanga aho uruzinduko rwe rwabaye umwihariko bitewe n’ibyamugenzaga birimo no gusabako Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 afungurwa , nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoreye k’ubutaka bw’u Rwanda.

Gusa uruzinduko rwa bwana Antony Blinken rukaba rutaragenze nkuko yari yabyiteze kuko ubusabe bwe no gushyira igitutu ku buyobozi bw’igihugu ntacyo byatanze kuko Paul Rusesabagina akiri muri gereza akora igifungo cye cy’imyaka 25 urukiko rwamuhaye nyuma yuko ahamijwe ibyaha by’iterabwoba yakoreye k’ubutaka bw’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2022 kandi U Rwanda rukaba rwarongeye no guhura n’ikibazo cy’ibirego bya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , nyuma y’uko ik’igihugu cya Congo igisirikare cya cyo FARDC cyongeye guhangana n’umutwe wa M23 nyuma y’imyaka 10 abarwanyi buy’umutwe bategerejeko ubutegetsi bwa Congo bwubahiriza amasezerano bagiranye , amaso agahera mu kirere.

Umwaka wa 2023 , Ukaba watangiye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yifuriza abanyarwanda umwaka mushya wa 2023 ndetse anakomoza kuburyo umwaka wa 2022 wagenze aho yanagarutse ku bibazo bya Congo n’u Rwanda avugako hari abahora bateza ibyo bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *