Home Amakuru Perezida Museveni yifatiye ku gahanga leta zunze ubumwe za America

Perezida Museveni yifatiye ku gahanga leta zunze ubumwe za America

Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda , yifatiye ku gahanga igihugu cya leta zunze ubumwe za America giherutse gutangaza ko gishobora gukura igihugu cya Uganda ndetse n’ibindi bihugu byo kuri uy’umugabane wa Africa bigera kuri bitatu mu masezerano ya AGOA.

Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America , akaba aherutse gutangaza ko igihugu cye kirimo gutekereza kuba cyakura igihugu cya Uganda , Niger , Gabon ndetse na Central Africa mu masezerano y’ubucuruzi hagati ya America n’ibihugu bya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara , azwi nka AGOA.

Perezida Joe Biden , akaba yaravuzeko igihugu cye kirimo gutekereza kuri uyu mugambi ngo bitewe n’uko ibi bihugu uko ari bine kuri ubu birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu , ariyo mpamvu hari kwiga kuri uyu mugambi wo kuba byakurwa muri aya masezerano y’ubucuruzi ya AGOA.

Ubundi , AGOA akaba ari amasezerano leta zunze ubumwe za America zashyizeho mu mwaka wa 2000 agamije gufasha ibihugu bya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kugeza ibicuruzwa bya byo (1.800) muri leta zunze ubumwe za America nta misoro bitanzweho.

Perezida Museveni ubwo yagarukaga kuri iy’ingingo y’uko igihugu cye cya Uganda gishobora gukurwa muri aya masezerano akaba yaravuzeko ari umwirato baba bashaka kwereka ibihugu bya Africa kandi ko batekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu bya Africa bidashobora gutera imbere bitabonye imfashanyo zabo.

Perezida Museveni kandi akaba yaravuzeko igihugu cye cya Uganda gifite ubushobozi bwo kugera kw’iterambere no ku ntego z’impunduka , ngo niyo bamwe mu bafatanyabikorwa b’iki gihugu batagishyigikira harimo na leta zunze ubumwe za America zavuzeko zizakura iki gihugu mu masezerano ya AGOA.

Leta zunze ubumwe za America , akaba aricyo gihugu cya kabiri gishyiriyeho mbarigo Uganda nyuma ya Bank y’isi yahagarikiye inguzanyo nshya Uganda , kuva Uganda yatora itegeko rihana abashyigikira ubutinganyi ndetse n’ababukora , akaba ari itegeko Perezida Museveni yemeje muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here