Home Amakuru Burundi : Gen. Bunyoni yashyize igihugu cy'u Rwanda mu majwi mu rubanza...

Burundi : Gen. Bunyoni yashyize igihugu cy’u Rwanda mu majwi mu rubanza akurikiranywemo

Mu gihugu cy’u Burundi , urukiko rw’ikirenga rwatangiye ku buranisha , Gen Alain Guillaume Bunyoni , wabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Burundi ukurikiranyweho ibyaha birimo n’icyaha cyo gushaka kwica Perezida w’u Burundi ubundi agakora Coup d’etat nkuko byatangajwe ubwo yatabwaga muri yombi.

Muri uru rubanza , rwatangiye ku buranishwa kuri uyu wa mbere tariki 6 Ukwakira 2023 , Gen Alain Guillaume Bunyoni akaba akurikiranyweho ibyaha bigera ku (9) , ni mugihe ariko uyu Gen Alain Guillaume Bunyoni yemerewe kwisobanura ku byaha bitatu gusa.

Gen Alain Guillaume Bunyoni , akaba akurikiranyweho ibyaha bigera ku 9 birimo icyaha cyo gushaka kwica umukuru w’igihugu cy’u Burundi , icyaha cyo gutanga intwaro nta burenganzira abiherewe ndetse n’ibindi byaha akurikiranyweho birimo no kunyereza umutungo w’igihugu.

Uru rubanza kandi bitewe n’ubudahangarwa bwa Gen Alain Guillaume Bunyoni urukiko rukuru mu Burundi rukaba rwarimuriye ikicaro cyarwo muri gereza ya Gitega doreko kuri ubu uru rubanza rurimo kubera muri gereza nkuru y’igihugu ya Gitega aho uyu mugabo Gen Alain Guillaume Bunyoni afungiye.

Gen Bunyoni , ubwo yisobanura imbere y’abacamanza b’urukiko rukuru rw’u Burundi akaba yaremeye ndetse anasobanura bimwe mu byaha akurikiranyweho birimo gushaka kwica Perezida w’igihugu cy’u Burundi ngo kugirango akore Coup d’etat ngo ayite aba Perezida.

Gen Alain Guillaume Bunyoni , mu magambo ye kandi akaba yaravuzeko hari inzego z’iperereza z’u Rwanda zinjiye mu bikoresho bye by’itumabaho ubundi avugako bimwe mu byo ashinjwa byagaragaye kubera ko hari urwego rw’iperereza rw’u Rwanda rwinjiye mu bikoresho bye by’itumabaho.

Gen. Bunyoni , ukurikiranyweho ibyaha icyenda (9) birimo icyaha cyo gushaka gukuraho Perezida watowe n’abaturage (Coup d’etat) kuri ubu akaba afungiye muri gereza nkuru y’igihugu cy’u Burundi uzwi nka gereza nkuru ya Gitega aho ashobora guhabwa igihano cy’imyaka 30 y’igifungo mugihe y’aba ahamijwe ibyaha akurikiranyweho.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here