Perezida Emmanuel Macron , mu ruzinduko rwe rw’akazi akomeje kugirira mu bihugu bine byo ku mugabane wa Africa , yasabye ubutegetsi bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo gukemura ibibazo byayo ikarekera ku bitwerera amahanga.
Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa , ibi akaba yarabigarutseho ubwo yageraga mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu ruzinduko rwe rw’akazi akomeje kugirira kuri uy’umugabane mu rwego rwo kongera umubano w’ubufaransa n’ibihugu byo kuri uy’umugabane.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida Emmanuel Macron ndetse na mugenzi we Felix Tshisekedi , Macron akaba yaravuzeko igihe kigeze ngo ubutegetsi bwa Congo bufata inshingano zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Perezida Macron , akaba yaravuzeko ubutegetsi bwa Congo bukwiye guhagarika guhora bwegeka ibibazo by’iki gihugu ku mahanga ngo kuko ntabwo butari shyashya ahubwo ko aribwo bwananiwe gukemura ibibazo byugarije ik’igihugu cya Congo kuva mu mwaka 1994.
Perezida Emmanuel Macron , akaba yaravuze ibi mugihe uruzinduko rwe muri ik’igihugu cya Congo rutakiriwe neza n’abanye-congo aho bakoze imyigaragambyo bamagana ur’uruzinduko rwe bavugako ari umuntu ishyigikiye igihugu cy’u Rwanda bashinja gutera inkuru umutwe wa M23.
Perezida Macron , akaba yarageze muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo avuye mu bihugu nka Gabon , Angola ndetse na Congo Brazzaville , Congo akaba ari nacyo gihugu azasorezamo uruzinduko rwe kuri uy’umugabane wa Africa , rw’iminsi itanu.
Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa akaba yaragiriye ur’uruzinduko rwe rw’akazi kuri uy’umugabane wa Africa mu rwego rwo kongera kubyutsa umubano w’igihugu cye cy’ubufaransa ndetse n’umugabane wa Africa ukomeje kugenda ukendera buhoro buhoro.