Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru , tariki 16 Nyakanga 2023 , nibwo Perezida w’igihugu cya Senegal , Perezida Macky Sall yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwe rw’akazi aho biteganyijweko kuri uyu wa mbere ari buze kwitabira inama yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere.
Perezida Macky Sall ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali akaba yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ndetse bakagirana n’ibiganiro , bikaba biteganyijweko muri ur’uruzinduko Perezida Macky Sall aribuze no kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere yiswe Women Deliver.
Perezida Macky Sall muri ur’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda akaba yaje ahasanga Perezida Katarin Novak w’igihugu cya Hungary nawe wagize mu Rwanda , ku gicamutsi cyo ku cyumweru akakirwa n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame bakagirana n’ibiganiro.
Perezida Katarin Novak nawe bikaba biteganyijweko azitabira iy’inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere aho azayihuriramo na Perezida Macky Sall , mugihe bose bari mu Rwanda mu ruzinduko rwabo rwa kazi bakomeje kugirira muri ik’igihugu.
Perezida Macky Sall akaba agiriye uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda , nyuma y’uko tariki 4 Nyakanga yari yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ubwo yacaga mu gihugu cya Senegal ari mu ruzinduko rw’akazi yari agiyemo mu birwa bya Bahamas.