Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamaganye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” byabereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi , tariki 9 Nyakanga 2023 , ubundi avugako ib’ibirori atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.
Kuri uyu wa kabiri , tariki 18 Nyakanga 2023 , akaba aribwo ubuyobozi bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi bwasohoye itangazo rigenewe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bubibutsako kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano za buri wese.
Ubu butumwa , bukaba bukomeza buvugako n’ubwo hari intambwe yatewe (mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda) , hari ibigikwiye gukosorwa ngo kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe bw’Abanyarwanda bumaze kugerwaho.
Ubuyobozi bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi , bukaba bwaravugako urugero rwa vuba rushobora kubangamira ubwo bumwe ari nk’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” byabereye mu karere ka Musanze ndetse buvugako ib’ibirori atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.
Ndetse , ubuyobozi bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi , buvugako imitekerereze , imigirire , n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango b’umuryango wa FPR-Inkotanyi babigizemo uruhare bitandukanya n’icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe imaze guterwa.
Ubuyobozi bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi , bukaba bwasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugaragaza , kwitandukanya ndetse no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe imaze guterwa ndetse buvugako buri wese agomba kubazwa inshingano ze mugihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo cyangwa akagiyishira.
Abanyamuryango b’umuryango wa FPR-Inkotanyi , bakaba basabwe gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gukomeza guha urubyiruko rw’u Rwanda icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu , abanyarwanda babanyemo neza