Mu nama yabaye mu karere ka Musanze ikaba nyuma y’iminsi mike hasotse video ya Vice Moyar waka karere ka Musanze kamanzi Axelle abazwa ikibazo n’umunyamakuru maze aho ku musubiza agahitamo kugenda adasubije ikibazo abajijwe.
Ubwo umunyamakuru yongeraga kubaza ikibazo cy’imyitwarire ya vice moyar yagaragaje imbere y’itangazamakuru akibaza moyar w’akarere ka Musanze Rumari Janvier yongeye gusaba abaturage b’akarere ka Musanze ndetse n’abanyarwanda muri rusange kudafata ikosa Vice Moyar yakoze nkaho ariyo shusho ya karere ka Musanze muri rusange.
Nyuma y’igisubizo cya Moyar w’akarere ka Musanze Rumari Janvier yahaye itangazamakuru , abanyamakuru ba bajije vice moyar Axelle Kamanzi impamvu zatumye adasubiza ikibazo umunyamakuru yamubajije agahitamo kugenda adusubije.
Vice Moyar Axelle kamanzi utaravuze impamvu zatumye adasubiza ikibazo umunyamakuru yaramubajije , yiseguye ku bantu ba babajwe n’imyitwarire ye idahwitse yagaragaje imbere y’itangazamakuru maze avugako yiyemeje kutazongera kungwa mu makosa nkayo ndetse anavugako n’ubusanzwe yakoranaga neza n’itangazamakuru.
Ikibazo cya vice moyar Axelle Kamanzi kikaba ari ikibazo cyabaye tariki 27 Gicurasi 2022 , ubwo mu karere ka musanze hateraniraga inama mpuzabikorwa yiga ku bibazo byugarije umuryango mu karere ka musanze yari yateguwe n’intara ya majyaruguru ku bufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ubwo umunyamakuru yabazaga vice moyar Axelle Kamanzi kimwe mu bibazo bitizweho muri iyo nama ikibazo kijyanye n’inzu zubakiwe abatishoboye bo mu murenge wa gataraga zikaba zikomeje gusenyuka nyuma y’igihe gito iz’inyubako zubatswe , maze vice moyar Axelle kamanzi akaruca akarumira.
Nyuma yo kubaza iki kibazo vice moyar Axelle Kamanzi , abanyamakuru batunguwe no kubona vice moyar acecetse ndetse bikarangira agiye ntagisubizo ahaye itangazamakuru , nyuma y’umunsi umwe vice mayor yanze gusubiza akaba aribwo video ye yasakaye kuri murandasi igaragaza uburyo yitwaye imbere y’itangazamakuru.
Nyuma yiyi video yashyizwe hanze , minisitiri w ‘ubutegetsi bw’igihugu gatabazi Jean Marie Vianney abinyujije kuri Twitter ye akaba yaravuzeko leta y’u Rwanda igisabwa byinshi mukubaka ubushobozi bw’abayobozi ndetse n’abakozi b’inzego zibanze kugirango bamenye uburyo bukwiriye mu myitwarire yabo mu gukorana n’itangazamakuru maze yongerahoko kandi ari inshingano zabo gutanga amakuru nkuko biteganywa n’itegeko.