Perezida Felix Tnhisekedi w’igihugu cya Congo yasinye iteka ryirukaba abasirikare 4 bakuru bo mu gisirikare cya Congo FARDC bashinjwa gukorana n’u Rwanda , nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bifitanye amakimbirane.
Perezida Felix Tnhisekedi akaba yirukanye abasirikare 4 bakuru bo mu gisirikare cya Congo FARDC barimo Lt.col Kibibi Mutware , Major Sido Bizumungu Alias America , Major Aruna Bovic , Major Mundande Kitambala.
Iki cyemezo bikaba byaratangajweko ari umwanzuro wafashwe na goverinoma ya Repabulika ya demokarasi ya Congo tariki 26 Gicurasi 2022 maze uza gutangazwa kuri televisiyo y’igihugu kuri uyu wa kane tariki 2 Kamena 2022.
Igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cya RDC , bimaze igihe umubono w’ibihugu byombi utameze neza nyuma yuko igihugu cya RDC gishinjije U Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo ziki gihugu FARDC , ibirego U Rwanda rwo rwahakanye.
Ni mugihe U Rwanda rwo rukomeje gusaba igihugu cya Congo guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro bihereye mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo , umutwe ufashwa niyi leta ya Congo.
FADLR akaba ari umutwe leta y’igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo yagaragajeko ishyigikiye , kandi ari umutwe ugizwe na basize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse ukaba unakomeje no gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Source : Afriq54news