Leta y’u Rwanda irateganya gutunganya Gas methane yo mu kivu ikaba yakurwamo ifumbire , Gas Methane nyuma y’uko yitwezweho gutanga amashanyarazi ndetse no mu bindi bikorwa iteganywa kuzifashishwamo mw’iterambere ry’igihugu , iyi gas methane yitwezweho ko hari n’ibindi yakoreshwa birimo no gukorwamo ifumbire mvaruganda.
Dr Charles Rucagu , umuyobozi mukuru w’ungirije mu kigo cya RAB gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi , yavuzeko igihugu mu ngengo y’imari muri uy’umwaka wa 2022/23 cyateganyije , hazavamo ayo gukora ubushakashatsi kuri gas methane yo mu kivu kuburyo yazabyazwamo ifumbire mvaruganda.
Mu kwezi kwa Kanama akaba aribwo Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yari yagiye mu karere ka Karongi gutangiza uruganda ruzako imirimo yo gucukura gas methane yo mu kivu ndetse rukanayitunganya igatangira gukoreshwa munganda zo mu Rwanda , mungo , mu binyabisiga ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Ndetse nkuko byatangajwe na Dr Charles Rucagu iyi gas methane ikaba yanakoreshwa mu kubyara ifumbire mvaruganda yazifashishwa n’abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda , Rucagu akaba yaravuzeko hagiye gukorwa ubushakashatsi kugirango harebwe niba koko hashyirwaho uruganda rwatangira gukora ifumbire hayerewe kumwuka wa gas methane yo mu kivu.
Ubwo yitabiraga inama yahuje ikigo mpuzamahanga cya abanya-canada gikora ubushakashatsi kw’iterambere (IDRC) kubufatanye n’ikigo cy’u Rwanda gikora ubusesenguzi kuri gahunda za leta (IPAR) , Dr Charles Rucagu yavuzeko U Rwanda rufite intego yo kwishakira inyongera musaruro zarwo nk’uburyo bwatuma rwihaza mu biribwa.
Ni mugihe muri iy’inama ikigo IDRC cy’abanya-canada cyagaragajeko gitewe impungenge na raporo ya bank y’isi yo mu mwaka wa 2020 , igaragazako abarenga 1/5 cyabatuye umugabane wa Africa bafite ikibazo cy’inzara kandi raporo ikagaragazako buri mwaka ku mugabane wa Africa ibiribwa bigabanyuka hagati ya 5% na 20% , bitewe n’imihindagurikire y’ibihe(amapfa , imyizure).
Source : Kigali to day