Home Amakuru Kiriziya gatorika mu Rwanda yamaganye ubusabe bwa Papa bwo guha umugisha abaryamana...

Kiriziya gatorika mu Rwanda yamaganye ubusabe bwa Papa bwo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi)

Ubuyobozi bukuru bwa Kiriziya gatorika mu Rwanda bwasohoye itangazo bwitandukanya n’ubusabe bw’umushumba mukuru wa kiliziya gatorika kw’isi ariwe Papa Francis bw’uko kiliziya gatorika yahesha umugisha abaryamana bahuje ibitsina bazwi nka lqbn+ cyangwa abatinganyi.

iri tangazo rya Abepiskopi gatorika mu Rwanda , rikaba rivugako guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi , lqbn+) by’aba bivuguruza itegeko ry’Imana ndetse n’umuco Nyarwanda , ko rero kiliziya gatorika mu Rwanda idashobora guhesha umugisha abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi).

Ku itariki 18 Ukuboza 2023 , akaba aribwo Papa Francis yamenyesheje Abapadiri kw’isi hose ko bemerewe guhesha umugisha abaryamana bahuje ibitsina bazwi nka abatinganyi cyangwa lqbn+ , ibintu byayise bica igikuba mu batuye isi muri rusange bitewe n’imbaraga za kiliziya mw’isi.

Mu rwandiko ruzwi nka Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) , Papa akaba yaremereye Abapadiri kw’isi guhesha umugisha abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi) , ibintu byabonywe nk’intambwe ikomeye kuri aba bantu bazwi nka abatinganyi cyangwa lqbn+ , basengera muri kiliziya gatorika.

Gusa ibihugu bigiye bitandukanye kw’isi by’umwihariko ibitemera ubutinganyi bikaba byaritandukanyije n’ubu busabe bwa Papa Francis bivugako ari ibintu bihabanye n’amategeko y’Imana ndetse n’umuco w’ibihugu batuyemo cyangwa bakoreramo umurimo w’Imana.

Gusa nanone ubu busabe bwa Papa Francis bukaba bwarabonywe neza n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo America , ubwongereza , ubumwe bw’uburayi doreko aribo baza kwisonga mu gukwirakwiza imico y’abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi , lqbn+).

Kiriziya katorika mu Rwanda ikaba yarasohoye itangazo ryamagana ubu busabe bwa Papa Francis nyuma y’uko no muri Kenya Abepiskopi ba kiliziya gatorika muri Kenya nabo basohoye itangazo ryamagana ubu busabe bavugako buhabanye n’umuco w’iki gihugu.

Ndetse kiliziya zombi mu Rwanda na Kenya zikaba zaremejeko urwandiko rwa Papa Francis ntacyo rugiye kuzayindura ku mategeko ya kiliziya , zisanzwe zigenderaho mu guhesha umugisha abasengera muri izi kiliziya mu Rwanda cyangwa muri iki gihugu cya Kenya.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here