Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda , Arkiyepiskopi w’umujyi wa Kigali akaba na Perezida w’inama ya Abepiskopi gatoriki mu Rwanda , yongeye gushimangirako kiliziya gatorika mu Rwanda itazigera ishyigikira ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina (abatinganyi) ubundi asaba abakirisitu gusengera kiliziya kuko yugarijwe.
Karidinali Kambanda , ibi akaba yaraye abitangarije muri missa y’igitaramo cya noheli cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 , cyabereye kuri kiliziya ya Saint michel ndetse kikanatambuka kuri televiziyo mu buryo bw’ako kanya (Livestream).
Antoni Karidinali Kambanda , akaba yasabye imbanga y’abakirisitu bari bitabiriye igitaramo cya missa cya noheli yari ayoboye cyari cyabereye muri kiliziya ya Saint michel kwishimira ivuka rya yezu , kuko ari umunsi udasanzwe kw’isi ndetse no mu ijuru.
Kambanda , akaba yasabye abakirisitu bitabiriye iki gitaramo cya missa ya noheli ndetse n’abakatoriki muri rusange gusengera kiliziya gatorika kuko muri iki gihe yugarijwe bikomeye n’abashaka guhinyuza Imana , by’umwihariko abamaze igihe mu mpaka zo gusabako kiliziya yahesha umugisha abaryamana bahuje igitsina (abatinganyi).
Mu cyumweru gishize akaba aribwo Papa Francis yasohoye urwandiko rusaba abapadiri kw’isi ko bahesha umugisha abaryamana bahuje igitsina (abatinganyi) ndetse ubu busabe buza kwakirwa nk’intambwe ikomeye itewe kuri aba bantu basengera muri ir’idini rya kiliziya gatorika.
Gusa ubu busabe bwa Papa Francis bukaba butarakiriwe neza na Abepiskopi ba kiliziya gatorika mw’isi kuko ari ubusabe bwayise bwamaganirwa kure na Abepiskopi gatoriki benshi kw’isi bavugako ari ubusabe buvuguruza itegeko ry’Imana ndetse n’imico y’ibihugu by’abo.
Inama ya Abepiskopi gatorika mu Rwanda ku rwego rw’igihugu , ikaba yarasohoye itangazo yamagana ubu busabe bwa Papa Francis ubundi bavugako ubu busabe buvuguruza itegeko ry’Imana ndetse n’umuco Nyarwanda biryo rero ko kiliziya gatorika mu Rwanda itazigera ihesha umugisha abaryamana bahuje igitsina bazwi nka abatinganyi.
Uretse kandi kiliziya gatorika mu Rwanda yamaganye ubu busabe bwa Papa Francis , hakaba hari n’izindi kiliziya zo kuri uyu mugabane wa Africa zikomeje kwamagana ubu busabe bwa Papa Francis zivugako ari ubusabe buvuguruza itegeko ry’Imana n’imico y’ibihugu by’abo.