Home Amakuru Kigali itegereje ababarirwa hagati ya 7000 n’ 10,000 bazitabira inama ya CHOGM

Kigali itegereje ababarirwa hagati ya 7000 n’ 10,000 bazitabira inama ya CHOGM

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta avuga ko kugeza ubu imyiteguro y’iyi nama igeze kure n’abagomba kuyitabira bamaze gutumirwa.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yagiranye n’Abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yagaragaje ko u Rwanda rwitwaye neza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ari na byo byatumye noneho inama ishobora kuba kabone nubwo icyorezo ntaho kirajya.

Ati “Ndifuza gushimira u Rwanda byimazeyo ku bw’imyiteguro myiza rwakoze. Nyuzwe cyane n’uburyo rwitwaye muri iki kibazo cy’icyorezo, ikibazo cy’umutekano w’ubuzima bw’abantu.”

Yavuze ko nta kujenjeka kwabayemo, akabona ko hari icyizere ko mu kwezi kwa Kamena 2021, inama ya CHOGM izaba.

Dr. Vincent Biruta avuga ko uretse kwakira inama, u Rwanda rwiteguye kuyigiramo uruhare ndetse no kuyobora Commonwealth nyuma yayo.

Ati “Nyuma y’iyi nama u Rwanda ruzaba rugiye kuyobora umuryango wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka 2, muri iyo myaka 2 icyo dushaka kwibandaho ni ugushyira mu bikorwa ibizaba byarumvikanyweho mu nama yo mu kwa 6 ariko no gukomeza gushyira mu bikorwa n’ibindi byemejwe mu nama zabaye mbere.”

Yavuze ko inama izaba muri Kamena 2021 izibanda ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, uburinganire bw’abagore n’abagabo, n’ubuzima hashingiwe no ku cyorezo cya COVID-19, u Rwanda rukzabitangaho ibitekerezo.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here