Kuwa gatatu tariki 28 Kamena 2022 mu karere ka Karongi mu mudugudu wa Nyabiranga mu kagari ka Muhororo , umucuruzikazi ucuruza butike yivuganye umukiriya nyuma yuko yagiye ku mugurira amandazi yo gushyira abana be , ubwo yaragiye mu kiruhuko cya saa sita.
Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye tariki 28 Kamena 2022 , ubwo uy’umwarimu yaragiye mu kiruhuko cya saa sita maze agaca muri butike yuyu mucuruzikazi kugurira abana be amandazi , ubwo uy’umwarimu yaragiye kwishyura nyiri butike ya mubwiyeko yishyura ibihumbi 18 undi nawe amabwirako ayo mafaranga arimenshi amwishyura ibihumbi 10 gusa.
Ubwo yamaraga kumwishyura ibihumbi 10 aho kumwishyura ibihumbi 18 byayise bibyara intonganya n’amakimbirane ndetse muri uku gushwana akaba aribwo uy’umukobwa yakuyeyo icyuma maze agitera uy’umugabo hafi y’umutima maze ayita yitaba Imana.
Uy’umugabo w’imyaka 63 akaba yarigishaga ku kigo cya mashuri cya GS Nkoto muri aka karere ka Karongi , Twagirayezu wari usanzwe ari umwarimu mu kazi ke ka buri munsi abaturage bakaba baravuzeko yari umuntu w’inyangamugayo kandiko yari ntamakemwa mu mibanire ye n’abandi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa murambi wabereyemo ubu bwicanyi akaba yarabwiye itangazamakuru ko umuyobozi w’ikigo cya GS Nkoto ya muhamagaye maze akamubwirako mwarimu we bamuteye icyuma ndetse ko n’ubuzima bwe buri mukaga.
Uy’umuyobozi akaba yarakomeje avugako yayise ahamagara ambiranse bajya aho ubwicanyi bwabereye ariko basanga Twagirayezu yamaze kwitaba Imana , uy’umukobwa w’imyaka 25 wivuganye uy’umwarimu w’imyaka 63 kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya gashari iri muri aka karere ka Karongi.
Mu gihe iperereza rigikomeje kuri iki cyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho kugirango dosiye ye ishyikirizwe ubutabera, ni mugihe umurambo wuyu mugabo wayise ujyanwa ku bitaro bya kirinda kugirango ukorerwe isuzuma mbere yuko uhabwa umuryango we ngo umushyingure.
Source : Igihe