Umuryango uhuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Africa CEDEAO wakuyeho ibihano wari warafatiye igihugu cya Mali , nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe muri iki gihugu rikozwe n’igisirikare arinacyo kuri ubu kiyoboye ubutegetsi bw’iki gihugu.
Mu kwezi kwa Mutarama 2022 , akaba aribwo iki gihugu cya Mali cyashyiriweho ibihano na CEDEAO nyuma yuko ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye iki gihugu nyuma ya kudeta bwakoze butangajeko butazigera bw’ubahiriza igihe cya amezi 24 yari yatanzwe ngo hategurwe amatora aciye mu mucyo.
Jean Cloude Kassi Brou Perezida wa CEDEAO , ku cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022 akaba yarabwiye itangazamakuru ko ibihano byari byarafatiwe igihugu cya Mali byakuweho ko kandi gukuraho ibi bihano biribuyite bitangira kubahirizwa mu bihugu byose bigize uy’umuryango wa CEDEAO.
Nyuma yikurwaho ryibi bihano bikaba bivuzeko imipaka yose ihuza ibihugu biri muri uy’umuryango wa CEDEAO n’igihugu cya Mali aribuyite yongera gufungurwa ndetse Mali ikongera kwemererwa gusubira mu nzego z’uyu muryango wa CEDEAO , yari yarakuwemo mu mezi ashize.
Perezida Kassi Brou ariko akaba yaratangajeko ibihano byafatiwe abantu ku giti cyabo byo bizagumaho kugeza igihe ubutegetsi buzashyirirwa mu maboko y’abasiviri , ni mugihe ibihano byinshi byafatiwe abantu ku giti cyabo byibasiye abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu cya Mali.
Ni mugihe ibi bihano Mali yari yarashyiriweho na CEDEAO byari byarashyize mukaga ubukungu bw’iki gihugu ndetse n’ubuzima bw’abanya-mali bukomeza kuba bubi kuko Mali itari ikibasha kuba ya korana ubucuruzi n’ibihugu by’ibituranyi ndetse ntibashe no kubona inguzanyo ya bank y’umuryango wa CEDEAO.
Uy’umuryango kandi ukaba waranize ku bibazo by’igihugu cya Burkna Faso na Guinea nabyo bibarizwa muri uy’umuryango wa CEDEAO biherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare , CEDEAO ikaba yaremeye ingengabihe y’amatora yatanzwe n’igihugu cya Burkna Faso y’amezi 24 , ni mugihe muri Guinea ho umuryango wa CEDEAO wanze ingengabihe y’amatora y’imyaka 3 yatanzwe n’igisirikare cyakoze kudeta muri iki gihugu.
Source : Al Jazeera