Repabulika iharanira demokarasi ya Congo yashyinguye mu cyubayiro igice cy’umubiri cya Patrice Lumumba wahoze ari minisitiri wiki gihugu cya Congo nyuma y’imyaka 61 yishwe n’inyeshyamba za murwanyaga zifatanyije n’abacancuro b’ababirigi.
Umuryango wa Patrice Lumumba wiswe intwari y’igihugu cya Congo washyinguye mu cyubayiro iryinyo rye kuko aricyo gice cy’umubiri we cya bonetse kuva mu myaka 61 yari ishize yishwe n’inyeshyamba za koranaga n’abacancuro b’ababirigi ndetse iri ryinyo rikaba ryabaga mu gihugu cy’ububirigi.
Kuwa kane tariki 30 Kamena 2022 , ubwo habaga umuhango wo gushyingura mu cyubayiro ir’iryinyo rya Patrice Lumumba akaba ari umuhango witabiriwe n’abanye-congo benshi bamwe bazunguza amadarapo y’iki gihugu abandi bashaka kureba ifoto ya Patrice Lumumba , kuko abenshi bumva amateka ye gusa.
Patrice Lumumba akaba yarishwe mu mwaka 1961 arasiwe mu majyepfo y’iki gihugu cya Congo mu ntara ya Katanga akaba yarishwe arashwe nyuma yo gukurwa ku buyobozi bwa minisitiri w’intebe wa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , nyuma yo kurwanira gushaka ubwingenge bw’igihugu cye kikava mu bukoroni bw’ububirigi.
Perezida Felix Tnhisekedi wa DRC mw’ijambo yagejeje ku bitabiriye uy’umuhango wo gushyingura igice cy’umubiri wa Patrice Lumumba yavuzeko noneho kera kabaye abanye-congo bongeye kwishimira kuba bashyinguye mu cyubayiro intwari y’igihugu cyabo minisitiri Patrice Lumumba , warwaniye ubwingenge bw’iki gihugu.
Uy’umuhango wo gushyingura igice cy’umubiri wa Patrice Lumumba wabaye minisitiri w’intebe wiki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse akanarwanira ubwingenge bwacyo ubwo cya koronezwaga n’ubwami bw’ububirigi .
uy’umuhango ukaba warahriranye n’isabukuru y’imyaka 62 iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kibonye ubwingenge , aho ubukoroni bwahitanye ubuzima bw’abanye-congo barenga miliyoni 10 mu myaka 23 iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo cyamaze gikoronezwa n’igihugu cy’ababirigi.
Source : Africa news