Home Amakuru Ambasaderi Claver gatete yongeye kwamagana ibirego by'ibinyoma DR Congo ikomeje gushinja U...

Ambasaderi Claver gatete yongeye kwamagana ibirego by’ibinyoma DR Congo ikomeje gushinja U Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kanama 2022 , mu nama ya UN Security council yateranye yiga ku bibazo bya politike n’umutekano muke bikomeje kugaragara mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , ambasaderi w’u Rwanda uhoraho muri UN Amb. Claver gatete yongeye kwamagana ibirego bya Congo.

Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu muryango wa bibumbye , Amb. Claver gatete kuri uyu wa gatatu yongeye kwamagana ibirego by’ibinyoma igihugu cya Congo gikomeje gushinja U Rwanda , avugako U Rwanda nta nyungu nimwe rufite mu kwivanga mu bibazo by’abanye-congo ubwabo maze yibutsa leta ya Congo kugana EJVM.

Muri iy’inama ya UN Security council Amb.Claver gatete akaba yarabwiye leta ya Congo ko yarekera gushinja U Rwanda ibirego by’ibinyoma maze ikagana inzego zishinzwe gukora iperereza no kugaragara ukuri zirimo n’urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura imipaka arirwo EJVM (Expended Joint Verification Mechanism).

Iy’inama ya kanama k’umuryango wa bibumbye gashinzwe umutekano kw’isi ikaba yateranye nyuma y’ibyumweru byinshi bishize mu gihugu cya Congo mu bice bitandukanye hakomeje kugaragara ikwirakwizwa rya magambo yurwango ndetse n’ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda bari muri iki gihugu ndetse n’abanye-congo bavuga ikinyarwanda.

Impunguke mu bya politike mpuzamahanga zikaba zikomeje kugaragara impungenge kurwango rukomeje gukwirakwizwa mu gihugu cya Congo ndetse zikavugako uru rwango ntirukomeza iki gihugu gishobora gukorwamo Jenoside nyuma yiyakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 igahitana abarenga miliyoni.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here