Goverinoma y’igihugu cy’u Rwanda yongeye kuvugako , indege y’igisirikare cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeye kuvugera ikirere cy’u Rwanda , ubundi ingabo z’igihugu (RDF) zikayirasa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2023 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe za ni mugorobo , akaba aribwo iy’indege y’igisirikare cya Congo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ubundi igahita iraswaho.
U Rwanda rukaba rwongeye gusaba leta ya Congo guhagarika ib’ibikorwa by’ubushotoranyi ikomeje gukora ku Rwanda ndetse akaba atari n’inshuro ya mbere ik’igihugu cya Congo gikora buno bushotoranyi bwo kohereza indege y’intambara yacyo mu kirere cy’u Rwanda.
Goverinoma y’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo yo ikaba ntacyo yigeze itangaza kuri ub’ubushotaranyi bwongeye gukorwa n’igisirikare cy’iki gihugu FARDC , ubwo cyongeraga kohereza indege yacyo y’intambara mu kirere cy’u Rwanda , yarashwe igasubirayo icumba umwotsi.
Iy’indege kandi ikaba yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda , nyuma y’uko mu minsi ishize goverinoma y’u Rwanda yatangajeko igihugu cya Congo gishobora kuba kirimo kwitegura gushoza intambara ku Rwanda ndetse u Rwanda rwemezako ruzirwanaho igihe ibyo byaba bibaye.
U Rwanda n’igihugu cya Congo bikaba byarongeye kurebana iy’ingwe , nyuma y’uko umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu burasirazuba bw’ik’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , umutwe leta ya Congo yashinje U Rwanda ko ruhushyigikira.
Ibintu U Rwanda rutahwemye guhakana kuva uy’umutwe wa M23 wabaho kuva mu mwaka wa 2012 ndetse U Rwanda rugasaba leta ya Congo guhagarika ubufatanye iyi leta ya Congo ikomeje kugirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Uy’umwaka wa 2023 , ukaba waratangiranye n’impungenge z’uko Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ishobora gutangiza intambara ku gihugu cy’u Rwanda bitewe n’imyitwarire abategetsi b’iki gihugu cya Congo bakomeje kugaragaza kumubano w’ibihugu byombi , kuri ubu wajemo agatotsi.
Ni mugihe Goverinoma y’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga bidasiba gusaba leta ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka irenga 30 bibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo , ibintu leta ya Congo yo yamaze kugaragaza ko ntabushake ntamba ifite.