Perezida w’igihugu cy’u Burundi , Evariste Ndayishimiye , yategetseko ururimi rw’ikirundi ko rwongera rugakoreshwa mu mirimo yose ya leta mu gihugu cy’u Burundi kandi ko inyandiko zose z’inama z’igihugu , raproro yazo izajya yandikwa muri ur’ururimi rw’igihugu.
Ibi , Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yarabigarutseho kuri ik’icyumweru tariki 22 Mutarama 2023 , ubwo yari I Gitega mu inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi CNDD-FDD akaba n’umuyobozi waryo.
Ubwo yarari muri iy’inama Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yaravuzeko nk’ururimi rw’igihugu ikirundi kigomba kuba ururimi rw’akazi rukoreshwa mu nzego za leta z’igihugu cy’u Burundi kuburyo raporo n’inyandiko mvugo by’inama z’igihugu bizajya bikorwa mu rurimi rw’ikirundi.
Ni mugihe ubusanzwe mu kazi ka leta mu gihugu cy’u Burundi hakoreshwaga ururimi rw’igifaransa aho wasangaga raporo ndetse n’inyandiko mvugo by’inama z’igihugu byakorwaga mu rurimi rw’igifaransa , ibintu Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje bitamushimishije.
Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yaravuzeko ari ibintu bigomba guhinduka bitewe nuko ururimi rw’ikirundi ari ururimi ruhuriweho n’abarundi bose batuye ik’igihugu cy’u Burundi ndetse ko ikirundi ari ururimi rwabo bavutse bakanakura bavuga.