Igihugu cya Burkina Faso cyahagaritse amasezerano yose ya gisirikare cyari gifitanye n’igihugu cy’ubufaransa , ubundi Burkina Faso isabako ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zose zari muri ik’igihugu cya Burkina Faso kuba zavuye muri ik’igihugu mugihe kitarenze amezi atatu.
Kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2023 , akaba aribwo Burkina Faso yemeje iby’iy’inkuru nyuma y’iminsi igera kuri itatu bivugwa ariko nta ruhande na rumwe ruremeza iby’ay’amakuru yo gusaba ingabo z’ubufaransa kuba zavuye k’ubutaka bwa Burkina Faso mugihe kitarenze amezi atatu.
Umuvugizi wa goverinoma y’igihugu cya Burkina Faso , Jean-Emmanuel Ouedraogo , akaba yaravuzeko icyo Burkina Faso itifuza ari ingabo z’ubufaransa k’ubutaka bwayo ntaho ibindi igihugu cya Burkina Faso kiteguye gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi harimo na dipolomasi.
Uy’umuvugizi wa goverinoma y’igihugu cya Burkina Faso , Jean-Emmanuel Ouedraogo , akaba yarakomeje avugako mu masezerano ibihugu byombi byagiranye Burkina Faso ndetse n’igihugu cy’ubufaransa harimo n’uko ingabo zishobora gusabwa gusubira iwabo.
Igihugu cy’ubufaransa nacyo kikaba cyaremeje ibyaya makuru y’uko ingabo zabwo zasabwe kuba zavuye k’ubutaka bwa Burkina Faso mugihe kitarenze amezi atatu , ubundi bwemezako Burkina Faso yabubimenyesheje ibicishije kuri ambassade wabwo iri I Ouagadougou.
Mu gihugu cya Burkina Faso hakaba habarizwaga ingabo z’ubufaransa zigera kuri 400 zari mu mutwe w’ingabo z’ubufaransa udasanzwe witwa “Sabre” zikaba zari zaraje muri ik’igihugu cya Burkina Faso hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu kwezi ku Ukuboza mu mwaka wa 2018.