Igikombe cya Africa gihuza ibihugu 24 irushanwa ribarwa nki 3 kw’isi mu marushanwa ahuza ibihugu , ni igikombe cyongeye gukinwa nyuma y’igihe cyarahagaze kubera ikibazo cy’icyorezo cya covid-19 gihangayikishije isi.
AFCON2021 , ikaba ibaye nyuma y’impaka ndende bamwe bashaka kogihagarara abandi bakabyamaganira kure by’umwihariko abanya-africa bari ku mugabane w’iburayi ingero nk’umutoza utoza ikipe yo mubwongereza Patrick Vierra wavuzeko abantu bakwiye guha icyubahiro Africa n’abanya-africa .
Mu mukino ufungura irushanwa rya AFCON2021 , akaba ari umukino wahuzaga igihugu cya Cameroon arinacyo gihugu cya kiriye iri rushanwa n’igihugu cya Burkina Faso , umukino ukaba warangiye igihugu cya Cameroon kitwaye neza ku tsinzi y’ibitego 2 kuri 1 cy’igihugu cya Burkina Faso.
AFCON2021 , ikaba yaritabiriwe n’ibihugu 24 harimo igihugu cya Cameroon arinayo yakiriye urushanwa ryose , Senegal , Algeria , Burkina Faso , Ethiopia ,Cape Verde , Ivory coast , Egypt Guinea-Bissau , Nigeria , Sierra Leone , Sudan , Tunisia ,Gambia ,Mali , Equatorial-Guinea , Malawi, Ghana ,Gabon , Zimbabwe , Comoros , Morocco , Guinea , Mauritania.
Mu mukino wa mbere ufungura irushanwa igihugu cya Cameroon kitwaye neza gitsinda umukino wacyo wa mbere imbere y’abafana ba banya-cameroon ibitego 2-1 bari buzuye sitade batsinda igihugu cya Burkina Faso , Burkina Faso yo ikaba yatangiye irushanwa nabi itsindwa nubwo ariyo yabanje gufungura amazamu.
igihugu cya Cape Verde ntacyo cyikaba cyegukana amanota 3 ya mbere y’umukino wa bahuzaga ni gihugu cya Ethiopia ku gitego kiza batsindishije umutwe , kuri ubu AFCON2021 mu itsinda rya mbere rikaba riyobowe n’igihugu cya Cameroon kigakurikirwa na Cape Verde.
Amafato yaranze ibirori byo gutangira igikombe cya Africa umwaka 2021 (AFCON2021).