Ubuyobozi bw’agace ka Gaza, bwatangaje ko misire z’igisirikare cya Israel zarashe ku basivire barimo bahungira mubice by’amajyepfo ya Gaza, aho abasaga 70 bishwe, 200 bagakomereka.
Umuvugizi wa minisitiri y’ubutegetsi gice cya Gaza yatangarije Al Jazeera ko aba baturage bari muri convoy yerekezaga mu majyepfo ya Gaza nkuko bari babisabwe n’ubutegetsi bwa Israel. Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Israel bwategetse ko abanya-palestine bari muri Gaza bose berekeza mu majyepfo y’iki gice mugihe kitarenze amasaha 24. Nubwo abaturage barimo guhungira muri ibi bice, amajyepfo ya Gaza aracyarimo imirwano ikomeye aho ibisasu by’impande zombi bituritswa umusubirizo.
Kugera ubu, umuvugizi w’igisirikari cya Israel yahakanye aya makuru, ariko intoki zokomeza gutungwa Israel asanzwe izwiho kwihorera mu gihe abaturage bayo bavogerewe.
Imirwano y’umutwe wa Hamas ukomoka muri Palestine yatangiye mu minsi ishize ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero bitunguranye ku butaka bwa Israel, kuva ubwo igisirikare cya Israel cyangiye ibikorwa bikomeye bya gisirikare kuri iki gice cya Gaza.
Kuwa 7/Ukwakira/2023, nibwo byatangajwe ko misire zisaga 3000 zitirutse muri Gaza zirashwe n’umutwe wa Hamas zaguye ku butaka bwa Israel, ibyo byabaye arinako abasirikare ba Hamas bambutse umupaka wa Israel bitunguranye bagaba ibitero ku bigo bya gisirikare bya Israel. Imibare igaragaza ko abanya-islaer basaga 1400 aribo bamaze kwicwa, harimo abaturage 260 bishwe ubwo bari bagiye mu bitaramo bya muzika byari hafi aho.
Kuva ubwo Israel yahise itegeka ko hagabwa ibitero kuri Gaza, kugera ubu Israel imaze kwica abanya-palestine barenga 2,215. UN itangaza ko abanya-palestine barena miliyoni 1 bakuwe mu ngo zabo.
Israel yahagaritse ibiribwa, amazi n’amashanyarazi byerekeza muri Gaza, ibarizwamo abaturage basaga miliyoni 2 bahatuye. Imiryanyo irengera uburenganzira bwa muntu igaragaza ko impande zombi zakoze ibyaha bikomeye byibasiye ikiremwa muntu.
Kugera ubu Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko ibogamiye ku rihande rwa Israel.