Nkuko byatangajwe n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi agiranye ibiganiro byo mu muhezo hafi amasaha atatu na Perezida wa Angola Lourenco Joao , y’aba yaremeye kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Kuwa kabiri ,tariki 27 Gashyantare 2024 , I Luanda muri Angola , akaba aribwo Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro byo mu muhezo na Perezida Joao Lourenco w’umuhuza mu biganiro by’amahoro ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Iki kiganiro cyabaye mu muhezo akaba ari ikiganiro cyamaze hafi amasaha atatu abakuru b’ibihugu byombi baganira ndetse Perezida Felix Tshisekedi akaba yari yerekeje I Luanda muri Angola ku butumire bwa Perezida Joao Lourenco w’umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo.
Nyuma yo kugirana iki kiganiro , Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ibinyujije ku rubuga rwa x ikaba yaratangaje ko Perezida Felix Tshisekedi y’aba yaremeye kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame , mu gucyemura ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Mugihe , ibi biganiro byo gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo hagati ya Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame by’aba bibaye bikaba by’aba bibayeho nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi avuzeko azongera guhura na Perezida Paul Kagame imbere y’Imana.
Muri 2023 , ubwo Felix Tshisekedi yarimo kwiyamamariza kuyobora mpanda ye ya kabiri yo kuyobora igihugu cya Congo akaba yaravuzeko atazongera guhura n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ngo usibye kuzongera guhurira mwijuru gusa imbere y’Imana ica urubanza.
Gusa , nyuma y’uko mu munsi ishize Perezida Joao Lourenco w’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo , Iddis Abeba muri Ethiopia , ahuye na buri umwe ku giti cye hagati ya Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame , bakagirana ibiganiro.
Perezida Felix Tshisekedi akaba yarabaye nkuhinduye imvugo yakoresha mu kuvuga ku bibazo bya Congo n’u Rwanda bishingiye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 irimo gusatira hafi imyaka itatu doreko yongeye kwaduka mu mwaka wa 2021.
Mbere , Felix Tshisekedi ubwo yarimo kwiyamamaza akaba yaravuzeko mugihe yatorwa yazasaba inteko nshingamategeko ya Congo ikamuha uburenganzira ubundi agatangiza intambara ku Rwanda gusa kuri ubu akaba yarahinduye imvugo ahubwo agashimangirako yiteguye kujya mu biganiro by’amahoro n’u Rwanda.
Ndetse , nyuma y’uko avuzeko atazongera guhura na Perezida Paul Kagame usibye guhurira mwijuru imbere y’Imana ica urubanza , kuri ubu imvugo ikaba yahindutse akaba yiteguye guhura na Perezida Paul Kagame bakaba bagirana ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.