Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu kibuga , wa kiniye amakipe nka Manchester United , Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa , yamaze guhagarikwa imyaka 4 adakina umupira w’amaguru nyuma y’uko urukiko rwemejeko yafashe ibiyobyabwenge byongera imbaraga.
Uyu mukinnyi , Paul Pogba , abakuriye umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’ubutariyani bakaba bafashe ingingo yo ku muhagarika mu bikorwa ibyo aribyo byose by’umupira w’amaguru , nyuma y’uko yapimwe bikemezwako yakoresheje ibiyobyabwenge.
Mu kwezi kwa munani , 2023 , akaba aribwo Paul Pogba yakorewe ibizamini nyuma y’umukino ikipe ye ya Juventus yari yakinnyemo n’ikipe ya Udinese ubundi ibizamini bigaragaza ko uyu mukinnyi y’aba yarafashe imiti yongera akabaraga kandi ari imiti itemewe ku mukinnyi wabigize umwuga.
Nyuma yibi bipimo , umushinjacyaha mu gihugu cy’ubutariyani w’ishami rirwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi akaba yarayise atanga ikirego ndetse asabira Paul Pogba guhanishwa igihano cy’imyaka 4 atagaragara mu bikorwa bya siporo , igihano cyashyizwe mu bikorwa , tariki 29 Gashyantare 2024.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram , Paul Pogba , akaba yavuzeko yatunguwe kandi yababajwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ubutaliyani cyo ku muhagarika mu bikorwa bya siporo mugihe cy’imyaka 4 ndetse avugako ari icyemezo cya shenguye umutima we.
Paul Pogba , muri ubu butumwa akaba yavuzeko y’aba abizi cyangwa se atabizi nta gihe yigeze akoresha ibiyobyabwenge kugirango yongere imikinireye ubundi avugako mugihe ibihano yafatiwe bizaba birangiye buri kimwe cyose kizajya ahagaragara hakamenyekana ukuri.
Ndetse , nyuma y’uko hatangajwe ibi bihano kuri Paul Pogba , akaba yatangajeko agiye kujurira iki cyemezo mu rukiko rw’umupira w’amaguru kw’isi , mugihe iki cyemezo cyaba gishimangiwe kikagumaho uyu mukinnyi akaba yazagaruka mu kibuga mu mwaka wa 2028.